RFL
Kigali

Polisi yahaye gasopo abanyarwanda barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ubwo bishimiraga intsinzi y'Amavubi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/01/2021 12:59
1


Nyuma y'uko Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, Amavubi, ikatishije itike ya 1/4 muri CHAN 2020 itsinze Togo ibitego 3:2, abanyarwanda basazwe n'ibyishimo by'akarusho abatuye mu mujyi wa Kigali bibagirwa ko bari mu bihe bya Guma mu rugo maze bajya mu mihanda kwishimira intsinzi. Kuri ubu Polisi y'u Rwanda yamaze kubaha gasopo.



Imbamutima z'abakunzi b'Amavubi nyuma yo gukatisha itike ya 1/4 muri CHAN 2020 - AMAFOTO

Abantu benshi cyane kandi batambaye udupfukamunwa bagaragaye mu mihanda yo muri Kigali cyane cyane i Nyamirambo, n'ahandi barimo kubyina, baririmba, bishimira intsinzi y'Amavubi yabonetse ku gitego cya 3 cyatsinzwe na Sugira Ernest. Ni ijoro ryari iry'ibyishimo bikomeye ku bafana b'Amavubi. Ibyishimo byinshi byateye abanyakigali kwibagirwa ko bari muri 'Guma mu rugo' mu kwirinda Covid-19.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Polisi y'u Rwanda yasohoye itangazo ryihanangiriza abanyarwanda barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Polisi yavuze ko Amavubi azabona izindi ntsinzi nyinshi bityo akaba ari byiza ko abanyarwanda bazazishimira ari bazima batahitanwe n'iki cyorezo cyugarije Isi. Ibyo Polisi yatangaje biraca amarenga ko igihe abanyarwanda basubira amakosa nk'ayo baraye bakoze, hashobora gufatwa izindi ngamba.

Polisi y'u Rwanda mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize iti "Mu ijoro ryakeye nyuma y'uko ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ibonye intsinzi ku mukino yakinagamo n'ikipe y'igihugu ya Togo, hari abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali bibagiwe ko turi mu bihe bya #GumaMuRugo. Maze barirara basakara mu mihanda basakuza bagaragaza ibyishimo kubera iyi ntsinzi.

Gufana ikipe y'igihugu no kwishimira intsinzi ni byiza ariko ntabwo bigomba kunyuranya n'amabwiriza ahari yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya #COVID-19. Ikipe y'igihugu izagira izindi ntsinzi nyinshi kandi byaba byiza dukomeje kuzizihiza turi bazima. Polisi yaraye yihanangirije abantu bagiye mu mihanda kwizihiza intsinzi, ko badakwiriye kurenga ku mabwiriza yo guhura ari benshi.

Kandi bamwe bagaragaye batambaye udupfukamunwa; bafite amacupa y'inzoga basohokanye mu mazu aho banyweraga mu gihe barebaga umukino kuri za televiziyo cyangwa bawumva ku ma radiyo. Aba bantu babujijwe gukomeza kwizihiriza intsinzi mu mihanda basubira mu ngo zabo. Iyi myitwarire irakomeza gukwirakwiza icyorezo cya #COVID-19. Polisi y'u Rwanda yihanangirije abaturarwanda kutazongera kugaragaza iyi myitwarire mu gihe tukiri muri ibi bihe by'icyorezo cya #COVID-19".


Abaturage bari benshi cyane mu mihanda yo muri Kigali bishimira intsinzi


Sugira Ernest yabaye Sugira Ernest ku mbuga nkoranyambaga!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda moise3 years ago
    Nibyishimo byacu nkabanyarwanda nkicyipe yacu amavubi nikomerezaho ibikore ntatwe turayishyinjyiye rwose





Inyarwanda BACKGROUND