RFL
Kigali

Icyamamare mu mideli no muri sinema za Koreya y'Epfo, Song Yoo Jung yapfuye bitunguranye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/01/2021 13:27
1


Umukinnyi w'amafirime ukomoka muri Koreya y'Epfo, Song Yoo-Jung, umwe mu bakundwaga cyane yapfuye urupfu rw’amayobera.



Song Yoo-Jung yatabarutse nk’umunyempano wari ukuri muto kandi wigaruriye imitima ya benshi muri Filime z’inyakoreya. Nta mpamvu y'urupfu rwe yatangajwe kuri iki cyamamare. Urupfu rwa Song ku wa Gatandatu i Seoul rwemejwe n'abamuhagarariye mu kigo cy’abahanzi ‘Sublime’. Mu magambo yabo, bavuze ko imihango yo kumushyingura “yakozwe mu mutuzo,” nk'uko ibyifuzo by’umuryango babyifuzaga.

South Korean actress Song Yoo-jung dies aged 26, another bright young light  from country's entertainment scene extinguished before her time | South  China Morning Post

Iri tangazo rigira riti: “Song Yu Jung yari inshuti yacu yahoraga iduha umunezero no kumwenyura kwinshi, kandi yari umukinnyi w'amafirime mwiza wakinnye ashishikaye.” Nyuma yo gukora bwa mbere nk'umunyamideli, Song Yoo yatangiye gukina umukino wa mbere muri ‘Golden Rainbow’ mu 2013. 

Ubukurikira yagaragaye mu rukurikirane rwa ‘MBC’hanyuma anagaragara muri  ‘KBS2’s School 2017 muri raporo yakozwe na The Mirror. Song Yoo, yari yaranagaragaye mu kwamamaza ibicuruzwa bya Estée Lauder na ice cream ya Baskin-Robbins, nk'uko byavuzwe na New York Times, ndetse yanagaragaye mu mashusho y'indirimbo zitandukanye. Yaranzwe kandi kwerekana ubuvugizi ku bafite ubumuga.

South Korean actress Song Yoo-Jung of 'Golden Rainbow' fame, dies at 26
Kdrama star Song Yoo-jung dies aged 26...
Song Yoo, yari icyamamare mu mideli na Sinema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndikubwimana ERIC3 years ago
    Mwatwemereye gufata vidio na oudio





Inyarwanda BACKGROUND