Amavubi ubu ari mu makipe 8 agomba gukina imikino ya 1/4 cy'igikombe cya Afrika cya'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN.
Amavubi yari ari mu itsinda rya 3 ari kumwe na Maroc yabaye iya mbere, Togo na Uganda zahise zisezererwa. Umukino wa mbere Amavubi atozwa na Mashami yanganyije na Uganda 0-0, umukino ukurikiyeho nabwo anganya na Maroc 0-0, gusa amata yaje kubyara amavuta ku ruhande rw'Amavubi ubwo batsindaga umukino wa nyuma mu matsinda ibitego 3-2 bya Togo yahise izinga ibikapa yitegura gutaha.
Mashami Vincent yari umutoza wungirije Antoine Hey mu 2018 ubwo Amavubi yitabiraga CHAN yari yabereye muri Maroc. Mashami kandi yakunze kuba umutoza mukuru w'ikipe z'igihugu z'abato.
Mashami yaragijwe Amavubi mu 2018
Tariki 18 Kanama nibwo yaje kuragizwa ikipe nkuru Amavubi. Umusaruro wa mbere wabaye itike yo gukina imikino ya CHAN 2020 ndetse akaba anayitabiriye abona itike ya 1/4 ibintu byaherukaga mu 2016 ubwo u Rwanda rwari rwakiriye iyi mikino.
Hari hashize mmezi 16 Amavubi atabona intsinzi ariko byaje kuba urufunguzo ubwo Sugira Ernest yatsindaga igitego cy'intsinzi ku mukino wa Togo. Mu myaka ibiri amezi 5 ndetse n'iminsi 9 Mashami amaze atoza u Rwanda, akinnyemo imikino 22 atsinda 5 aganya 11 atsindwa 6.
Sugira Ernest umwe mu ntwaro zikomeye za Mashami
Mashami Vincent yaherukaga intsinzi tariki 22 Nzeri 2019, gusa abanyarwanda ku byishimo bagize bihwanisha no kugirira icyizere uyu mutoza w'umunyarwanda wa mbere ugejeje Amavubi mu mikino ya 1/4 cy'igikombe cya Africa. Urugengo rwo kubaka izina rurakomeza mu mikino ya 1/4, aho Amavubi hagati y'amakipe abiri azazamuka mu itsinda rya Kane.
TANGA IGITECYEREZO