RFL
Kigali

Festus izina ry'Umusore uhorana ibyishimo agakunda ibirori

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/01/2021 9:36
3


Akenshi usanga ubusobanuro bw'izina umuntu yitwa aba afite aho ahuriye naryo ndetse ni naho havuye imvugo igira iti "izina ni ryo muntu''. Kuri wowe witwa Festus menya ubusobanuro bwir'izina n'aho ryakomotse.



Izina Festus rikomoka mu rurimi rw'ikiratini (Latin) rikaba risobanura ibyishimo. Iri zina rikaba rihabwa abana b'abahungu, ryatangiwe gukoreshwa mu kinyejana cya 11 mu bihugu byo ku mugabane w'Uburayi rigenda rikwira hose. 

Izina Festus risobanura ibyishimo riri mu mazina akunda gukoreshwa muri Africa cyane cyane iy'uburasirazuba. Iri zina mu mateka ryagiye rivugwa cyane muri Bibiliya aho havugwamo umusirikare ukomeye w'umu Romani witwa Porcius Festus. 

Uyu Porcius Festus avugwaho cyane mu nzandiko Pawulo yandikiye abaromani aho aba yaratoteje bikomeye umuvugabutumwa Pawulo ubwo yabaga yagiye kwigisha ijambo ry'Imana mu ba Roma. 

Izina Festus kandi si muri Bibiliya rivugwamo gusa kuko no mu buzima busanzwe hari ibyamamare bikomeye byitwa iri zina. Ku mugabane wa Africa akaba ariho haranzwe ibyamamare bihuriye ku izina rya Festus. 

Muri Ibyo byamamare harimo nka Peresida wa 3 wayoboye igihugu cya Botswana witwa Festus Gontebanye Mogae, harimo umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka muri Nigeria witwa Festus Baise, harimo kandi umukinnyi wa Basketball ukomeye witwa Festu Ifeanyi Ezeli nawe akaba akomoka muri Nigeria. 

Mu byamamare bifite iri zina kandi harimo umwanditsi w'ibitabo kabuhariwe witwa Festus Claudius McKay ukomoka muri Jamaica, harimo umunyapolitiki witwa Festus Bulugu Limbu ukomoka muri Tanzania. Izina rya Festus ryagiye rikunda no kugaragara no mu ma Filme yakunzwe cyane ,muriyo navugamo nk iyitwa Gunsmoke yagaragayemo umugabo uzi kurwana cyane witwa Festus Haggen,indi ni iyitwa The Lost Hero igaragaramo umugabo witwa Festus. 

Abantu bitwa iri zina usanga baba bahorana ibyishimo kandi badapfa kurakara. Aba bantu kandi bitwa ba Festus bakunda ibirori n'iminsi mikuru cyane kuko usanga bakunda gusabana n'abandi bantu muri rusange.

Src:www.nameberry.com,www.sheknows.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhire festus2 years ago
    Murakoze
  • Festus 1 year ago
    Murakoze cyane
  • Igiraneza festus1 year ago
    Murakoze cyane pee Ndabashimiye





Inyarwanda BACKGROUND