Tiffa Okello wamenyekanye mu ndirimbo 'Ubuzima' aherutse guteguza indirimbo yitwa 'Mumbabarire' abafana be ariko Guma mu rugo yamuteje ibibazo bitewe n'uko umukorera indirimbo yari i Muhanga.
Tiffah Okello Philbert akora umuziki wo mu njyana ya Reggae ukubiyemo ubutumwa butandukanye buhamagarira umuryango nyarwanda kubana neza. Mu ntangiriro za Mutarama yari yakwirakwije integuza y’indirimbo ye ku mbuga nkoranyambaga ndetse abafaba be bamubwira ko bayitegerezanyije amatsiko.
Iyo ndirimbo ntiyasohotse kuko Covid-19 yakajije umurego bityo
Leta y’u Rwanda ifata ingamba zirimo Guma mu Rugo ku baturage bo muri Kigali. Ni gahunda isa nk’iyatunguranye bitewe
n'uko hari bamwe mu Banyarwanda yasanze mu ntara biza kugorana kugera aho
basanzwe bakorera.
Ese Tiffah
Philbert Okello yabeshye abafana be indirimbo?
Mu gushaka kumenya ukuri bitewe n'uko atari rimwe cyangwa se kabiri umuhanzi ateguza indirimbo bikarangira itabonetse, Inyarwanda yegereye Tiffah imubaza niba koko yarabeshye abakunda umuziki we arangije ati:’’oya oya ntabwo nabikora kubeshya abafana habayemo ikibazo bitewe n’iyi lockdown turimo umuproducer unkorera yamusanze i Muhanga kuko asanzwe ari umwarimu mu ishuri rya muzika riri i Muhanga’’.
Ibyo
ni byo byatumye Tiffah indirimbo ye itararangirira igihe ariyo mpamvu ibyo
yizeje abafana be bitagiye mu bikorwa. Tiffah avuga ko Guma mu rugo nirangira
uwo muproducer akagaruka i Kigali iyo ndirimbo izaboneka. Na we ahamya ko
atatengushye abamukunda ahubwo ibihe byazanye ibyabyo bityo habaho kutagera ku
byo yari yiyemeje ariko igihe cyose Coronavirus yacogora guma mu rugo
ikadohorwa iyo ndirimbo izaboneka.
Sam Top hit
ukorera Tiffah ni umwe mu bize umuziki ku Nyundo mu mfura zahanyuze akaba
anahigisha umuziki akabifatanya no gutunganya indirimbo muri studio yitwa The
magic. Yakoreye abahanzi bafite amazina barimo Jay Polly, Mani Martin, Jaba
Star, Bill Ruzima, Nick Dimpoz, Clarisse Karasira n’abandi.
Reba hano
indirimbo ya Tiffah iheruka
TANGA IGITECYEREZO