RFL
Kigali

Tiffah Okello Philbert ukora Reggae yateguje abafana indirimbo ‘’Mumbabarire’’ Guma mu rugo iramutenguha

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/01/2021 14:28
0


Tiffa Okello wamenyekanye mu ndirimbo 'Ubuzima' aherutse guteguza indirimbo yitwa 'Mumbabarire' abafana be ariko Guma mu rugo yamuteje ibibazo bitewe n'uko umukorera indirimbo yari i Muhanga.



Tiffah Okello Philbert akora umuziki wo mu njyana ya Reggae ukubiyemo ubutumwa butandukanye buhamagarira umuryango nyarwanda kubana neza. Mu ntangiriro za Mutarama yari yakwirakwije integuza y’indirimbo ye ku mbuga nkoranyambaga ndetse abafaba be bamubwira ko bayitegerezanyije amatsiko.

Iyo ndirimbo ntiyasohotse kuko Covid-19 yakajije umurego bityo Leta y’u Rwanda ifata ingamba zirimo Guma mu Rugo ku baturage bo muri Kigali. Ni gahunda isa nk’iyatunguranye bitewe n'uko hari bamwe mu Banyarwanda yasanze mu ntara biza kugorana kugera aho basanzwe bakorera.

Ese Tiffah Philbert Okello yabeshye abafana be indirimbo?

Mu gushaka kumenya ukuri bitewe n'uko atari rimwe cyangwa se kabiri umuhanzi ateguza indirimbo bikarangira itabonetse, Inyarwanda yegereye Tiffah imubaza niba koko yarabeshye abakunda umuziki we arangije ati:’’oya oya ntabwo nabikora kubeshya abafana habayemo ikibazo bitewe n’iyi lockdown turimo umuproducer unkorera yamusanze i Muhanga kuko asanzwe ari umwarimu mu ishuri rya muzika riri i Muhanga’’. 

Ibyo ni byo byatumye Tiffah indirimbo ye itararangirira igihe ariyo mpamvu ibyo yizeje abafana be bitagiye mu bikorwa. Tiffah avuga ko Guma mu rugo nirangira uwo muproducer akagaruka i Kigali iyo ndirimbo izaboneka. Na we ahamya ko atatengushye abamukunda ahubwo ibihe byazanye ibyabyo bityo habaho kutagera ku byo yari yiyemeje ariko igihe cyose Coronavirus yacogora guma mu rugo ikadohorwa iyo ndirimbo izaboneka.

Sam Top hit ukorera Tiffah ni umwe mu bize umuziki ku Nyundo mu mfura zahanyuze akaba anahigisha umuziki akabifatanya no gutunganya indirimbo muri studio yitwa The magic. Yakoreye abahanzi bafite amazina barimo Jay Polly, Mani Martin, Jaba Star, Bill Ruzima, Nick Dimpoz, Clarisse Karasira n’abandi.

Reba hano indirimbo ya Tiffah iheruka

 "






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND