RFL
Kigali

Imbamutima za bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu nyuma y'intsinzi y'Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/01/2021 9:31
0


Ikipe y'igihugu Amavubi yateye abanyarwanda ibyishimo ubwo yabonaga itike ya 1/4 cya CHAN2020 ku mugoroba w'uyu Kabiri. Aba basore b'u Rwanda bagiye bashyigikirwa n'ingeri zitandukanye zirimo n'abayobozi bakuru mu gihugu.



Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mutarama ni bwo amavubi yabonye intsinzi ndetse n'itike y'imikino ya 1/4 nyuma yo gutsinda igihugu cya Togo ibitego 3-2.  Nyuma y'iyi ntsinzi, abayobozi bakuru mu nzego z'igihugu bagize icyo batangaza ndetse banashimira Amavubi ari muri Cameroun ku musaruro mwiza uhesha ishema igihugu cy'u Rwanda. 

Minisiteri wa Siporo, Madame Munyangaju Mimosa, yerekanye imbamutima ze nyuma y’intsinzi y’ikipe y’igihugu Amavubi. Yagize Ati “Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye !!! Imana yari yamaze gutaha i Rwanda.”


Minisitiri wa Siporo yageneye ubutumwa Amavubi nyuma y'umukino

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard mu Kinyarwanda cyuje inyunguramagambo, yashimiye cyane abakinnyi b’Amavubi kubera ibyishimo bahaye abanyarwanda muri iri joro. Ati “Umukuru w’u Rwanda Kagame Paul ati Dutsinda urugamba ntitwigambe, imbaraga twagatakarije muri iyo migirire atubuza tuzisasire umutsondo w’urugamba rudutegereje. Mwimanye u Rwanda,rurizihiwe, mujye mukotana uko.Mukwiye inka y’ubumanzi.Intango yo ndayiteretse.Wishyuke.”


Bamporiki Edouard yageneye ubutumwa Amavubi

Ambasaderi Munyabagisha Valens, Umuyobozi wa Komite Olempike, yashimiye cyane Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame wageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Togo mu ijoro ryatambutse. Ati “Impanuro bahawe na Nyakubahwa Paul Kagame, bazishyize mu bikorwa. Mwakoze Amavubi guhindura amateka.”

Uwahoze ari Perezida wa Sena, Makuza Bernard nawe yagaragaje ko yishimiye cyane intsinzi y’Amavubi nyuma yo gusezerera Togo bigoranye. Ati “Mwakoze neza cyane bakinnyi bacu mwerekanye imbaraga n'umwuka wo guhatana kugira ngo mwegukane iyi ntsinzi. Nshimiye cyane amahitamo y'imikinishirize y'umutoza mukuru, kandi muduteye ishema."

Makuza Bernard na we yagaragaje imbamutima ze ku Amavubi 

Amavubi nyuma yo gutsinda Togo yahise azamuka mu itsinda ari aya kabiri nyuma ya Maroc yazamutse ari iya mbere n'amanota 7, Togo na Uganda zirasezererwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND