RFL
Kigali

Amavubi yimanye u Rwanda biyahesha tike ya 1/4

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/01/2021 23:01
1


Amavubi na Maroc ni yo makipe abonye tike ya 1/4, Amavubi atsinze Togo ibitego 3-2 maroc itsinda 4 kuri 2 bya Uganda.



Ibitego bitatu bya Niyonzima Olivier, Sugira Ernest na Tuyisenge, byari bihagije guhita bitanga itandukaniro ryemerera Amavubi kubona tike ya 1/4 ku nshuro yayo ya 2 kuko ubwambere byabaye mu 2016 icyo gihe u Rwanda rwari rwakiriye iyo mikino.

Umutoza wa Amavubi yari yakoze impinduka aho Byiringiro Lague yari yasimbuye Iradukunda Bertrand wari wagize ikibazo cy'imvune. Umukino ugitangira, Manzi Thierry yagize ikibazo cyo mu gatuza byatumye Bayisenge Emery yinjira mu kibuga bitunguranye. Maroc na yo yanyagiye Uganda ibite 5-2 cya Uganda. 

Maroc yazamutse iyoboye itsinda n'amanota 7, u Rwanda ruba urwa 2 n'amanota 5 Togo iya 3 n'amanota 3 Uganda isoza itsinda ari iya nyuma n'inota 1 yabonye ku mukino bahuyemo n' u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marc3 years ago
    Amavubi aduhaye ibyishimo





Inyarwanda BACKGROUND