RFL
Kigali

Ibyo kuzirikana niba wifuza kongera ibiro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/01/2021 22:40
0


Muri iki gihe abantu benshi bari mu nkundura yo gushaka uko bagabanya ibiro dore ko kugira ibiro birenze ibikenewe bifite ingaruka nyinshi ku buzima harimo indwara zinyuranye z’umutima, diyabete ndetse n’ibibazo mu myororokere. Nyamara kandi hari n’abandi bifitiye ikibazo cyo kugira ibiro bicye bakaba bashaka uko bakongera ibyo biro.



N'ubwo hari bamwe nyine baremye gutyo ku buryo kongera ibiro kuri bo bitaba byoroshye, ariko nanone hari abagira ibiro bicye bitewe n’imirire, akazi, indwara; aba rero kuba bakongera ibiro byashoboka. Niba wifuza kubyibuha dore ibizagufasha: 

1. Rya kenshi

N'ubwo benshi bazi ko kurya byinshi ari byo byiza, ariko kurya kenshi ni byo byiza kurutaho. Kuko uko urya kenshi niko uha umwanya umubiri wo gukamura intungamubiri mu byo wariye no kuzikoresha. Byibuze ifunguro rya mu gitondo na ku manywa ribe rihagije, naho nka saa yine, ni mugoroba na nijoro urye ibirimo imbuto cyane cyangwa amata. 

2. Siporo

Siporo ni ingenzi kuko ituma ugira imikaya ikomeye kandi uko uyikora niko ukenera kurya. Siporo nziza niba wifuza kongera ibiro ni izikorerwa muri gym, n’izindi zisaba gukoresha umubiri cyane kandi wose.

3. Ifunguro rya nijoro 

Nk'uko hejuru twari tubibonye, ifunguro rya nijoro usabwa kuryitaho dore ko aba ari amasaha umubiri usa n’uhugiye mu gusana ahangiritse no kwiyubaka. Usabwa kurya ibikungahaye kuri poroteyine nk’amagi, inyama, amata n’ibiyakomokaho, ibishyimbo, soya n’ibizikomokaho. Hano wasoma ahandi wakura poroteyine. 

4. Kugabanya ibyo unywa 

Niba ushaka kongera ibiro gabanya ibyokunywa ufata kuko ibyinshi bibamo calories nkeya kandi bigatuma wumva uhaze bityo umubiri ntiwinjize byinshi byawubaka. Ibyo kunywa nk’amata ni byo wakibandaho kuko arimo poroteyine na calories. 

Udukoryo mu kurya twagufasha kongera ibiro:

Ifunguro ririmo calories nyinshi.

Iri funguro rituma utita ku kurya byinshi, ahubwo byiza. Ubunyobwa n’amavuta yabwo, utubuto twa chia, umugati wuzuye, inyama z’inka ni bimwe mu birimo calories nyinshi. 

Dessert: Gufata akantu nyuma yo kurya nabyo ni ingenzi niba wifuza kongera ibiro. Chocolate, ubunyobwa bukaranze, icecream, yogurt ni zimwe mu ngero z’ibyo wafata nyuma yo kurya niba wifuza kongera ibiro.

Imbuto: Aho kunywa amazi cyangwa imitobe igurwa, fata imbuto uzishyire mu kamashini gasya noneho ntukamure ahubwo ubinywe byose. Bikurinda guhaga cyane kandi ukaba winjije fibre na calories zose. 

 Src:www.wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND