RFL
Kigali

Mani Martin yamaganye uwakwije ko ‘ibihangano bye bitemerewe gucurangwa mu itangazamakuru’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2021 18:19
0


Umuhanzi Mani Martin wasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Rwagasabo’ yamaganye ‘umuntu atazi’ wakwirakwije ko ibihangano bye mu buryo bw’amajwi n’amashusho atemera ko bikoreshwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda n’iryo mu mahanga.



Mu itangazo yageneye abanyamakuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, Mani Martin yavuze ko hashize iminsi amenye ko hari “igihuha” cyakwirakwije n’umuntu utazwi ugenda akumira ibihangano “byanjye” mu bitangazamakuru bitandukanye “ababwira ko ngo twabujije/twahagaritse ugutambutswa kw’ibihangano byanjye kuri Radio na Televiziyo zikorera mu Rwanda.

Uyu muhanzi yavuze ko we n’itsinda bakorana bamenyesha “Ibitangazamakuru byose, ababiyobora n'ababikorera by'umwihariko abagezweho cyangwa abazagerwaho n’icyo gihuha ko ayo makuru ari ikinyoma ko n'uyakwirakwiza wese yabyihimbiye ubwe ku giti cye ku bw'inyungu ze bwite tutazi.”

Yavuze ako “Igitangazamakuru icyari cyo cyose cyaba icyo mu Rwanda cyangwa icyo hanze yarwo cyemerewe gutambutsa ibihangano byanjye (mu majwi no mu mashusho) nk'inzira imwe mu zo binyuzwamo ngo bigere kubo bigenewe (ababyumva n'ababireba) abumvishe cyangwa abazumva ibinyuranye n'ibi dutangaje bamenye ko ari ikinyoma.”

Yabwiye INYARWANDA ko hari abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bagiye bamubwira ko badakina indirimbo ze bitewe n’uko bumvise ko yavuze ko nta wemerewe gukoresha ibihangano bye mu buryo bw’amajwi n’amashusho atabiherewe uburenganzira.

Uyu muhanzi yavuze ko nta ngaruka zikomeye iki “gihuha” cyagize ku muziki we ari nayo mpamvu yahisemo gufatirana hakiri kare kugira ngo amenyeshe buri wese ko yemerewe gukoresha igihangano cye.

Muri muzika, Mani Martin yasubiyemo indirimbo ‘Rwagasabo’ yaririmbye mu buryo bwa ‘Acapella’ aho yifashishije abaririmbyi batandukanye mu majwi y’urwunge baririmba barata u Rwanda.

Hari nkaho aba bahanzi baririmba bagira bati “Rwanda rwa Gasabo, nkuvuge mpereyehe, nzindukiye kukurata bwakwira bugacya. Rwanda rwambyaye, nkuvuge mpereyehe mpereyehe, nzindukiye kukurata bwakwira bugacya! Wowe simbi ritatse ubwiza, wowe saro ridatakara Rwanda we nkuririmbe. Wowe simbi ritatse ubwiza wowe saro ridatakara Rwanda we nkuririmbe.”

Mu 2012 ni bwo Mani Martin yanditse indirimbo ‘Rwagasabo’ isohoka bwa mbere kuri Album ye ya kane yise ‘My Destiny’. Kuri iyi Album, ‘Rwagasabo’ yari icuranzwe n’umurya w’inanga. Yayiririmbye bwa mbere imbonankubone muri ‘Rwanda Day’ yabereye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibanziriza Ijambo rya Perezida Paul Kagame, 'abantu barayikunda;.

Mu 2014, uyu muhanzi yitabiriye irushanwa ‘Jeux de la Francophonie’ ryabereye i Nice mu Bufaransa, uko irushanwa ryagendaga rigera mu mahina abarikurikiraniraga hafi bavuze ko itsinda ry'u Rwanda rya muzika rifite imbaraga cyane mu majwi.

Ibi nibyo byatumye Mani Martin yigira inama yo gukora ‘Rwagasabo’ mu majwi gusa (Accapella). Uyu muhanzi avuga ko bakimara kuririmba iyi ndirimbo bahise begukana umudari wa Bronze.

Ati “Twari duhanganye n'abahanzi navuye mu bihugu 83 bikoresha ururimi rw'Igifaransa ku Isi. Niko gutekereza rero no kujya muri studio nkayitunganya muri iyo version y'amajwi gusa nta bicurangisho kugira ngo n'abandi bakunzi ba muzika iri muri uwo mujyo baryoherwe nayo.”

Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi y’abahanzi batanga icyizere barimo Bill Ruzima uherutse gusohora Ep y’indirimbo zirema icyizere mu bantu, Kenny Sol wakoranye indirimbo ‘Ikinyafu’ na Bruce Melodie, Peace Hoziana witabiriye irushanwa ry’umuziki rya East Africa’s Got Talent na Deborah Humura uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Nyireka’.

Amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) yatunganyijwe na Jimmy Pro muri Level 9 Records n’aho amashusho (Video) yakozwe na Gerard Kingsley.

Mani Martin yatangaje ko ibihangano bye byemerewe gukoreshwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga

Mani Martin yasohoye amashusho y'indirimbo ye 'Rwagasabo' yasubiyemo mu buryo buzwi nka "Acapella"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RWAGASABO' YA MANI MARTIN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND