Umuhanzi ukizamuka Levy atangaza ko agiye kwerekana itandukaniro mu mwimerere wa Hiphop ivanze na gakondo mu rwego rwo guteza imbere gakondo. Uyu muhanzi ukiri kwishakisha avuga agiye gukora iyo bwaba akareba ko hari aho yageza umuziki we. Muri 'Bipfira he' aba agaruka ku buzima bw'abasore n'inkumi babura amahitamo yo kubaka kandi bafite byose.
Levy afite intumbero
yo gutanga umusanzu mu muziki nyarwanda wifuza kugira intambwe atera akanageza
kure injyana ya hiphop nyarwanda dore ko yifuza ko azajya ayikora yashyizemo
umwimerere nyarwanda. Uyu musore yifuza ko abakunzi ba muzika nyarwanda bakomeza
gushyigikira umuziki nyarwanda by'umwihariko Hiphop dore ko ari ijyana ikundwa
n'abatari bake mu Rwanda. Kuri ubu Levy yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa 'Bipfira he'.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ''BIPFIRA HE' YA LEVY KU INYARWANDA MUSIC
Levy yabajijwe na inyarwanda.com aho yakuye igitekerezo cy'iyi ndirimbo ye nshya n’ibyo aririmbamo, adusubiza agira ati ”Indirimbo yanjye
nayikoze ngendeye ku byo nagiye numva nabona mbuzima bwa buri munsi abantu babamo, aho usanga umusore cyangwa inkumi ifite ubushobozi bwose bushoboka ariko
kugira ngo yubake agire umuryango bikanga, agatinda mu busiribatera ugasanga
bamubaza aho bipfira. Aha niho nakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo yanjye
nise Bipfira he". Iyi ndirimbo ye yakozwe na Producer Laser Beat ukorera muri The beam beat record.
Umuhanzi levy
avuga ko abahanzi afata nk’ab'ikitegererezo kuri we harimo itsinda ry'abasore bahirimbaniye
hiphop n'ubwo nyuma baje gutenguha abakunzi b’iyi njyana, abo akaba ari Tuff Gangs hamwe
na Riderman mu Rwanda, gusa hanze yarwo avuga ko Eminem uri mu baraperi b'ibihe byose ari we yigiraho byinshi.
TANGA IGITECYEREZO