Umuhanzi w'icyamamare muri Amerika, umwanditsi w'indirimbo, utunganya amajwi y’indirimbo (Producer), Khaled Mohamed Khaled, uzwi cyane ku izina rya DJ Khaled, ku cyumweru yasibye ubutumwa yari yashyize kuri Twitter bwagaragazaga ko azayobora ibihembo bya 'MTV Africa Music Awards Kampala 2021 (MAMA)'
Dj Khaled amaze gutangaza ko yishimiye kuba
azaba ari Uganda Tariki 20 Gashyantare 2021, benshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter batangiye kumwoherereza inyandiko n’amafoto yewe n’amashusho yereka
uburyo Uganda nta mutekano ifite ku buryo yakwifuza kubasesekara.
Uyu
muhanzi yari yatanze ubutumwa inshuro 2, hamwe Tariki 13 Mutarama 2021 aribwo
bukiriho bwo ntiyabusibye aho
yashimiraga abafana kwakira iki gitaramo no gushima ko yatoranijwe nk’umuhanzi
mpuzamahanga uhatanye muri ‘MAMA’.
Ubundi butumwa nibwo yari yashyize kuri
Twitter Tariki 23 Mutarama 2021 aho yerekanaga ko azayobora ikirori maze ku
ifoto ahereka amagambo agira ati ”MTV yabaye umufatanyabikorwa ukomeye, ntegereje kwizihirwa n’umuziki wa Afurika”.
Ubutumwa n'ifoto Dj Khaled yasibye
Bamwe mu butumwa babwiraga Dj KIhaled ko
bamwe bapfiriye mu myigaragambyo kubera gushyigikira umunyapolitiki akaba n’umuhanzi
Bobi Wine, abandi bakamwoherereza abakubitwa n’abambaye amapingu kubera umutekano muke kandi ari abasirikare n’abapolisi baba bari kubikora.
Umunyapolitiki w’Umunyamerika, Jeffrey Smith yakanguriye
Dj Khaled kuzagira icyo akora kuri Bobi Wine umerewe nabi mu gihe yageze muri Uganda, yagize ati “Nshuti Dj Khaled, nizere ko uzaboneraho umwanya muri Uganda
kugira ngo uhumure amaso kandi uzamure ijwi ryawe ry'ingenzi mu gushyigikira
Nyiricyubahiro Bobi Wine ukomeje gufungirwa mu rugo nyuma y'amatora ateye isoni,
ndetse na bagenzi be benshi b’ishyaka rye NUP bafunzwe, abandi baburiwe irengero”.
Ubutumwa bwa Jeffrey Smith asaba ikintu gikomey Dj Khaled
Ubu butumwa buteye ubwoba bwatumye kuri
Twitter ya Dj Khaled akuraho ibyo yatangaje Tariki 23 Mutarama 2021. Gusa hari n'abari
bamuhaye ikaze. Mu butumwa bwahaga ikaze Dj Khaled, harimo ubwa Monde
Twala, Visi Perezida mukuru akaba n'umuyobozi mukuru muri ViacomCBS Networks
Africa, yagize ati: “Twishimiye kuba DJ Khaled nk'umushyitsi mpuzamahanga wa
MAMA Kampala 2021".
TANGA IGITECYEREZO