RFL
Kigali

Dj Khaled witegura kujya muri Uganda yatewe ubwoba n’Abagande bituma asiba bimwe mu byo yari yatangaje

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/01/2021 17:20
1


Umuhanzi w'icyamamare muri Amerika, umwanditsi w'indirimbo, utunganya amajwi y’indirimbo (Producer), Khaled Mohamed Khaled, uzwi cyane ku izina rya DJ Khaled, ku cyumweru yasibye ubutumwa yari yashyize kuri Twitter bwagaragazaga ko azayobora ibihembo bya 'MTV Africa Music Awards Kampala 2021 (MAMA)'



Dj Khaled amaze gutangaza ko yishimiye kuba azaba ari Uganda Tariki 20 Gashyantare 2021, benshi mu bakoresha urubuga rwa Twitter batangiye kumwoherereza inyandiko n’amafoto yewe n’amashusho yereka uburyo Uganda nta mutekano ifite ku buryo yakwifuza kubasesekara.

Why DJ Khaled and not Flavia? – Sqoop – Get Uganda entertainment news,  celebrity gossip, videos and photos

Uyu muhanzi yari yatanze ubutumwa inshuro 2, hamwe Tariki 13 Mutarama 2021 aribwo bukiriho bwo ntiyabusibye aho yashimiraga abafana kwakira iki gitaramo no gushima ko yatoranijwe nk’umuhanzi mpuzamahanga uhatanye muri ‘MAMA’.

Ubundi butumwa nibwo yari yashyize kuri Twitter Tariki 23 Mutarama 2021 aho yerekanaga ko azayobora ikirori maze ku ifoto ahereka amagambo agira ati ”MTV yabaye umufatanyabikorwa ukomeye, ntegereje kwizihirwa n’umuziki wa Afurika”.

MTV Base Africa on Twitter:

Ubutumwa n'ifoto Dj Khaled yasibye 

Bamwe mu butumwa babwiraga Dj KIhaled ko bamwe bapfiriye mu myigaragambyo kubera gushyigikira umunyapolitiki akaba n’umuhanzi Bobi Wine, abandi bakamwoherereza abakubitwa n’abambaye amapingu kubera umutekano muke kandi ari abasirikare n’abapolisi baba bari kubikora.

Umunyapolitiki w’Umunyamerika, Jeffrey Smith yakanguriye Dj Khaled kuzagira icyo akora kuri Bobi Wine umerewe nabi mu gihe yageze muri Uganda, yagize ati “Nshuti Dj Khaled, nizere ko uzaboneraho umwanya muri Uganda kugira ngo uhumure amaso kandi uzamure ijwi ryawe ry'ingenzi mu gushyigikira Nyiricyubahiro Bobi Wine ukomeje gufungirwa mu rugo nyuma y'amatora ateye isoni, ndetse na bagenzi be benshi b’ishyaka rye NUP bafunzwe, abandi baburiwe irengero”.

weremovingadictator on Twitter:

Ubutumwa bwa Jeffrey Smith asaba ikintu gikomey Dj Khaled

Ubu butumwa buteye ubwoba bwatumye kuri Twitter ya Dj Khaled akuraho ibyo yatangaje Tariki 23 Mutarama 2021. Gusa hari n'abari bamuhaye ikaze. Mu butumwa bwahaga ikaze Dj Khaled, harimo ubwa Monde Twala, Visi Perezida mukuru akaba n'umuyobozi mukuru muri ViacomCBS Networks Africa, yagize ati: “Twishimiye kuba DJ Khaled nk'umushyitsi mpuzamahanga wa MAMA Kampala 2021".  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shyaka Noah Alvin3 years ago
    Amahanga agire icyo akora kuri uganda nayo ibone umutekano





Inyarwanda BACKGROUND