RFL
Kigali

Messi na Cristiano bateye utwatsi gahunda ya 'Visit Saudi' yari yabemereye akayabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/01/2021 11:37
0


Aba banyabigwi bafatwa nk'abayoboye ruhago y'Isi muri iki gihe, banze amafaranga menshi bahawe n'igihugu cya Saudi Arabia cyifuzaga ko bamamaza ubukerarugendo muri iki gihugu, muri gahunda ya 'Visit Saudi'.



Nkuko ibinyamakuru bitandukanye birimo Telegraph na Marca byabitangaje, Cristiano yahawe Miliyoni 6 z'ama-Euro buri mwaka kugira ngo ajye yitabira ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi bizajya biba byateguwe n'ikigihugu ndetse akazajya agisura kenshi gashoboka, ariko arabyanga.

Uyu munya-Portugal  wakiniye amakipe arimo Manchester United, Real Madrid na Juventus akinira magingo aya, yahakaniye iki gihugu cyifuzaga kumukoresha nk'iturufu yo gukurura ba mukerarugendo no kugaragaza isura nziza.

Saudi Arabia irashaka ko isura yayo igaragara ku rwego mpuzamahanga yifashishije Siporo, ni nyuma yuko iki gihugu gitunzwe urutoki n'umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburenganzira bwa muntu guhonyora nkana uburenganzira bw'ikiremwa muntu.

Iki gihugu kirashaka guhindura iyo sura kibonwamo, kikagaragara neza binyuze muri gahunda na 'Visit Saudi'.

Cristiano na bagenzi be baheruka muri Saudi Arabia ubwo yakiniraga Real Madrid, muri Supercopa de Espana yabereye i Jeddah,  yari yitabiriwe n'amakipe arimo  Barcelona, Valencia, Atletico Madrid na Real Madrid yanegukanye igikombe.

Lionel Messi nawe yifujwe n'igihugu cya Saudi Arabia kugira ngo abafashe muri gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo muri icyo gihugu, ariko nawe yarabahakaniye nk'uko mugenzi we Cristiano yabigenje.

Cristiano na Messi bateye utwatsi akayabo bahawe n'Abarabu mu kwamamaza ubukerarugendo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND