RFL
Kigali

Ibyiciro buri muntu anyuramo iyo amaze gutandukana n’umukunzi we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/01/2021 12:02
0


Mu rukundo hari ibyiciro buri muntu wese anyuramo iyo amaze gutandukana n’umukunzi we. Bitewe n’imiterere cyangwa imitekerereze y’umuntu , umuvuduko w’ibi byiciro ugenda utandukana.



Iyo umaze gutandukana n’umuntu mwakundanaga uca mu byiciro 5: 1. Kubihakana Iyo ugitandukana n’umuntu wakundaga ugerageza kwiyumvisha ko ataribyo, ko bitabaye. Ugatangira no kumushakira impamvu zatumye yitwara uko yitwaye ndetse ukumva uracyafite ibyiringiro ko muzasubirana. Iyo inshuti zawe zikweretse ko Ibyo wibwira ataribyo urazihakanya ukazumvisha ko zitabona uko ibintu bimeze. Iyo uri muri iki cyiciro ninabwo uhamagara uwo mumaze gutandukana ukanamwandikira buri kanya. 2. Kwinginga (Iki cyiciro gishobora kuba icya kabiri cg icya gatatu bitewe n’umuntu) Iki cyiciro( stage/etape) cya kabiri ni cya gihe utangira gukora uko ushoboye ngo musubirane. Ukamutera ubwoba ngo nta wundi azabona umeze nkawe, ukamwinginga, ukamusezeranya ko uzahinduka ndetse ukaniyambaza n’inshuti ngo zimukubwirire musubirane. 3. Umujinya (Iki cyiciro gishobora kuba icya kabiri cg icya gatatu bitewe n’umuntu) Mu cyiciro cya gatatu wumva urakariye uwo wakuretse. N’ibyo yakundaga byose ukumva urabyanze. Aha nibwo utangira no kumuvuga nabi. N’iyo hari inshuti zawe ubonye iki uvugisha wumva uzirakariye. 4. Agahinda gakabije Iyo umaze kubona koko ko ibyanyu byarangiye, ugera muri stage/etape ya ‘depression’ aho wumva uhorana amarira hafi. Ugatangira kubura ibitotsi cyangwa ugasinzira cyane. Ugatakaza ubushake bwo kurya, cyangwa ugatangira kurya cyane. 5. Kubyakira Aha uba utagifite umujinya n’agahinda. Yego rimwe na rimwe ushobora kumva ubabaye cyangwa ukumva wicujije umwanya wawe wataye ariko ntago uba ugihangayikishijwe no gusubirana nawe ahubwo utangira gukomeza ubuzima bwawe nk’ibisanzwe ndetse ugatangira kumva ushaka gusubira mu rukundo. Ibi ni ibyiciro abantu bose banyuramo iyo bamaze gutandukana n’abakunzi babo. Niba byarakubayeho, ntagitangaza ahubwo tangira kwiyakira no gutangira ubuzima bushya. Src:www.Elcrema.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND