RFL
Kigali

Kenya: Inkumi yafashe amashusho umukunzi we ayimesera akenda k'imbere (ikariso) none yakwirakwiye hirya no hino ku Isi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/01/2021 17:34
0


Inkumi yo mu gihugu cya Kenya yafashe amashusho umukunzi wayo ari kuyimesera akenda kimbere atabizi aho abibonye arwana no guhisha isura ye none aya mashusho yamaze gukwirakwira hirya no hino ku isi.



Nk'uko bigaragara muri aya mashusho yakwirakwiye hirya no hino ku Isi, iyi nkumi itangira yifata amashusho yambara neza amataratara yihengeka umusaya nka bimwe by'inkumi zifata 'Selfie'. Nyuma y'amasegonda make yahindukije camera iyerekeza ku mukunzi wayo ari gufura akenda k'imbere k'iyi nkumi gafite ibara ry'iroza.


Aya mashusho yamaze gukwirakwira hirya no hino ku Isi

Uyu musore aba yizihiwe avugutana ubushake bijyana n'umuziki aba yumva n'ubwo Radio aba awumviraho iba itagaragara. Nyuma y'igihe gito umukobwa amushyizeho camera, uyu musore yumvikana amubaza ubwoko bw'iyi kariso aba amesa ati "Iyi ni string?". Aba ayifite mu ntoki ayirambuye. Nyuma y'iki kibazo yeguye umutwe ahita asanga iyi nkumi iri kumufata amashuho ihita ihisha isura bwangu.


Iyi nkumi byose niyo yabikoze

Aya mashusho yamaze gusakara hirya no hino yatumye ibinyamakuru byinshi bigaruka kuri iyi nkuru yabaye nk'urwenya. Ikinyamakuru cyo muri Kenya kitwa Dailycelebritiesnews.org cyayashyize ku rukuta rwacyo rwa Instagram bituma n'ibindi binyamakuru byinshi byo muri Kenya birimo nka tuko.co.ke bigaruka kuri iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND