RFL
Kigali

Danny Country na Sam Rwibasira bize muzika ku Nyundo basubiyemo indirimbo 'One day at time' yakunzwe cyane ku Isi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/01/2021 11:51
1


Abahanzi b'abanyempano Danny Country (Ntigurirwa Danny) na Sam Rwibasira banarahuye ubumenyi mu ishuri rya muzika rya Nyundo, basubiyemo indirimbo 'One day at time' ibizwi nka 'Cover', bayiririmba mu majwi yabo ahogoza abatari bacye, aho bagaragara bagaragiwe na Sebeya Band.



UMVA HANO INDIRIMBO 'ONE DAY AT TIME' YA DANNY COUNTRY FT SAM RWIBASIRA

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo yamaze gushyira hanze, Danny Country yagize ati "Nakoze cover y'indirimbo yitwa One Day at time yanditswe mu mwaka wa 1974 yandikwa n'uwitwa Marijohn Wilkin hamwe na Kris Kristofferson, noneho iririmbwa bwa mbere na Marilyn Sellars". Ni indirimbo yakunzwe n'abantu benshi cyane hirya no hino ku Isi, mu bayikunze na Danny Country akaba arimo, ari nayo mpamvu nyamukuru yamusunikiye kuyisubiramo.


Danny Country arakataje mu muziki nk'umuhanzi ku giti cye

Danny Country yunzemo ati "Iyi ndirimbo One day at time, yarakunzwe cyane ku isi hose mu bayikunze nanjye ndimo niyo mpamvu nayikoreye 'Cover'. Icyatumye nyikunda cyane cyane ni ubutumwa buyikubiyemo, mu magambo macye kuri njye ni isengesho mba nsaba Imana kunyigisha gukora mu gihe cyanjye, mvuga nti ejo hashize ndahazi gusa ntacyo nahinduraho haragiye, ejo hazaza ho ntacyaho nzi Mwami unyigishe gukoresha uyu munsi kuko ariwo mfite".

Iyi ndirimbo 'One day at time' yayikoranye na Sam Rwibasira usanzwe azwi nk'umuhanzi uririmba indirimbo z'iramya Imana. Amajwi y'iyi ndirimbo yakorewe muri New Melody Record naho amashusho akorwa na Bless World Music. N'ubwo amaze igihe kitari gito mu muziki, Danny Country amze igihe gito atangiye gukora umuziki ku giti, akaba ari urugendo yatangiye ahereye ku ndirimbo yise 'Mama'. Nyuma yayo, yakurikijeho iyo yise 'Nahisemo', ubu arakataje aho yamaze gushyira hanze iyi yaririmbanye na Sam Rwibasira.


Danny Country afite intego yo gukora cyane muri uyu mwaka


Umuramyi Sam Rwibasira nawe yize umuziki ku Nyundo


Danny Country arangamiye gukora umuziki unyura benshi mu njyana ya Country

REBA HANO INDIRIMBO 'ONE DAY TIME' YASUBIWEMO NA DANNY COUNTRY NA SAM RWIBASIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NiyoClovis3 years ago
    Great job @Dany Country...courage kbsa.





Inyarwanda BACKGROUND