RFL
Kigali

Muchoma yafunguye ‘Bar&Restaurant’ ayiherekeresha indirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2021 12:11
0


Umuhanzi Muchoma yatangaje ko yafunguye ‘Bar&Restaurant’ mu rwego rwo kurushaho gutegura ejo hazaza he no gufasha urubyiruko bagenzi be kubona akazi, by'umwihariko muri ibi bihe bitoroshye Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu.



Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 Muchoma ari mu Rwanda aho amaze gukora ibikorwa bitandukanye by’umuziki birimo n’iby’ubushabitsi Bar&Restaurant yamaze gufungura.

Mu minsi ishize yasohoye Album yise ‘Mayibobo’ iriho indirimbo ‘Abimitwe’ yasohoye. Ni indirimbo avuga ko yasubiyemo kubera ko asanzwe ayikunda ariko kandi akaba anacyeza inganzo ya John Berwa wayiririmbye.

Nizeyimana Didier wahisemo gukoresha mu muziki izina rya Muchoma yabwiye INYARWANDA ko yahisemo gufungura ‘Bar&Restaurant’ mu rwego rwo guharanira iterambere rye. Ati:

Ni uburyo bwo kwiteza imbere nteza imbere n’abandi mu rubyiruko tungana. Kuko usanga abantu tungana dupfusha ubusa amafaranga ukajyana mu bintu byo kwinezeza ariko tukibagirwa ko ejo ariho hagoye cyane. Rero ndi umuntu utinya ejo hazaza kuko nzi neza ko nibeshye nashiduka meze nk’uwacyera.

Iyi Bar&Restaurant iherereye i Remera ku Gisementi. Muri iki gihe cya Covid-19, abantu batanga komande hanyuma ibyo basaba bakabibashyikiriza mu rugo.  

Album ya mbere ya Muchoma yayituye abana bo ku muhanda iriho indirimbo esheshatu zirimo ‘Pikipiki’, ‘Hanyanyaza’, ‘Abimitwe’, ‘Maliza’ yakoranye na B-Threy. ‘Nikibazo’, ‘Umutoso’ yahuriyemo na The Ben ndetse na ‘Mbe Mucoma’.

Muchoma ni umwe mu bahanzi banyuze mu buzima bugoye bari mu muziki. Yisangije inkuru yo kuba yarakuriye mu mihanda yo muri Rubavu n’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC ashakisha ibyo kurya ku muhanda.

Amashusho y’ubuzima yanyuzemo akiri mayibobo akunze kugaruka mu ntekerezo ze. Yavuye mu Rwanda mu 2004 ajya muri Amerika agaruka yarabaye umusore wihagazeho ku mufuko mu 2017.

Yabaye mayibobo mu Rwanda akomereza muri Uganda ndetse no muri Kenya aho yavuye yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika abifashijwemo n’umuryango wamwishimiye umufasha kubona ibyangombwa.

Uyu muhanzi yafashe icyemezo cyo kuyoboka umuhanda kuko yabonaga mu muryango we rukinga babiri. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, ashyira hasi ikayi n’ikaramu ajya gutegera amaboko umuhisi n’umugenzi.

Aho yari hose yakoze aharanira gukura mu bukene umuryango we, kuzibona umunsi umwe kuri Televiziyo zikomeye bikarenga akaba Perezida w’Igihugu n’ubwo inzozi zayoyotse kubera amashuri macye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ABIMITWE' Y'UMUHANZIMUCHOMA IRI KURI ALBUM YE

Agahinda ke yagatuye ikayi n’ikaramu yisunga indangaruramajwi aririmba ko ‘Imana igira neza’ kuko yamukuye ku cyavu. Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko wanyuze mu buzima bw’urusobe, avuga ko ibyo agezeho muri iki gihe yabibonaga nk’inzozi.

Umuhanzi Muchoma yatangaje ko yamaze gufungura 'Bar&Restaurant" mu rwego rwo kwiteza imbere


"Bar&Restaurant" y'umuhanzi Muchoma iherereye i Remera ku Gisementi mu Mujyi wa Kigali

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABIMITWE' Y'UMUHANZI MUCHOMA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND