RFL
Kigali

Afurika y’Epfo: Jackson Mandela yasohoye filime nshya inshingiye ku mukunzi wamutaye mu ishyamba-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2021 10:49
2


Umunyarwanda Jackson Mandela umaze igihe muri Afurika y’Epfo yatangiye gusohora filime nshya yise "Umunsi Mubi'’ ishingiye ku mukunzi we wamutaye mu menyo ya rubamba.



Jackson Mandela amaze kwigaragaza mu kwandika no gukina filime. Kuva mu 2017, uyu musore amaze gusohora filime eshatu zirimo n’iyo yakoze mu rurimi rw’Icyongereza.

Yaherukaga gusohora filime yise ‘Impeta’ yatunganyirije muri Afurika y’Epfo mu Ntara y’Uburengerazuba, ni nyuma yo kwitabira amaserukiramuco akomeye muri filime abera muri Afurika y’Epfo arimo nka Jozi International Film Festival na Cape Town International Film Market and Festival.

Mu Cyumweru gishize, Jackson Mandela yasohoye filime nshya yise ‘Umunsi mubi’ yakorewe kandi itunganyirizwa muri Afurika y’Epfo. Igaragara kuri shene ya Youtube yitwa Cape Max Tv.

Iyi filime yise ‘Umunsi mubi’ irimo ubunararibonye bwinshi yakozwe hagamijwe kubaka ibintu bitatu muri sosiyete nyarwanda harimo Umuco, Imyidagaduro ndetse n’Urukundo.

Mandela yabwiye INYARWANDA ko yagize igitekerezo cyo kwandika iyi filime nyuma yo gusura inyamaswa muri pariki bakayoba hanyuma bakumva ibintu bimeze nk’amajwi y’abantu mu ishyamba bigenda bibakurikira.

Avuga ko batamenya ko iryo shyamba ribamo abo mu bwoko bw’aba Masai ndetse n’Abahima ari nabo baje kubafata.

Uyu musore avuga ko yari kumwe n’umukunzi we wo mu muhanga biyemeje gutemberera muri iri shyamba ariko ko bakimara gufatwa n’aba Masai ndetse n’Abahima yahise amusiga akaza gutabarwa n’Umunyarwandakazi wari umaze igihe aba muri iri shyamba. Uko iminsi yicumaga baje kwisanga mu rukundo.

Iyi filime ishishikariza kuvuga Ikinyarwanda nk’ururimi rwibanze rw’Abanyarwanda. Ni filime igaragaramo urubyiruko mu rwego rwo kugaragaza imyidagaduro yabo n’ibindi. Gukina no kwandika filime nibyo bitunze Jackson.

Filime ze zose azatinganyiriza muri Afurika y’Epfo nka kimwe mu bihugu bifite filime zateye imbere kandi zihatana ku rwego mpuzamahanga.

Uyu musore avuga ko muri we yifuza kwagurira isoko rye mu Rwanda kuko yifuza kungurana ibitekerezo n’Abanyarwanda bari muri iki cyiciro n’abandi. Yasabye Abanyarwanda gushyigikira filime nyarwanda kugira ngo u Rwanda “ruze ku isonga mu gutunganya filime zigezweho.”

Yavuze ko muri uyu mwaka yihaye intego y’uko azakorera filime mu Rwanda icyorezo cya Covid-19 nigicogora. Ni filime y’imirwano izaba irimo indege z’intambara, ibifaru by’intambara, abasirikare b’inzobere barwanira ku butaka n’ibindi.

Ni filime avuga ko izamutwara amafaranga menshi, ariko ngo yiteguye kuzayagaruza bitewe n’uko izaba iri ku rwego mpuzamahanga, ariko kandi ngo Abanyarwanda bazamushyigikire.

Uyu musore wabaye umukinnyi wa filime uri mu bazamuka muri Durban International filim Festival 2019. avuga ko kuba Abanyarwanda bahugiye kuri filime z’urwenya n’ikinamico atari ikosa ryabo, ahubwo ko biterwa na ba Producer.

Ati “Abanyarwanda nubwo muri iyi minsi bahugiye kuri filime za comedy na tiyatire ariko iryo ntago ari kosa ryabareba filime ahubwo n’ikosa ryacu twe nkaba producer, ari nayo mpamvu ngiye kuzana impinduka zo gutangira gukora ‘action films’ na ba Producer b’i Kigali.”

Mandela yandika filime akanazitunganyiriza muri kompanyi ye yise ‘G.I.G Films’. Muri filime yakoze yari iyegukanye igihembo mu iserukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Johannesburg mu 2019.

Jackson Mandela, umunyarwanda uba muri filime Afurika y'Epfo wihebeye gukina filime yasohoye iyitwa 'Umunsi mubi'


Jackson yavuze ko muri uyu mwaka afite gahunda yo kuza mu Rwanda kuhakorera filime y'imirwano

KANDA HANO UREBE FILIME 'UMUNSI MUBI' YA JACKSON MANDELA UBARIZWA MURI AFURIKA Y'EPFO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alex mucyo3 years ago
    Why this guy Jackson Mandela is not known in Rwanda and we can see his movies are well organized so professionally...let's support this guy so that he can enjoy the life of being actor as a rwandan nationality. I thank Inyarwanda. Com to bring this guy forward,,, njyewe naramwumvaga ariko iyi filime ihise inyereka how professional he is..thanks
  • Ruhumuriza peter 3 years ago
    Uyu mujama rwose azi gukora filime pe uziko wagirango neza ni inayijeriya 😀 ewana urwanda rurakomeye murino minsi...ahubwo uyu musore ntago twari tumuzi,,twifuzaga ko yajya ashyirwa hejuru kuri top page zirebwa cyane kugirango tubashe gukurikirana na filime ze zindi yagiye akora...iyi filime umunsi mubi irakoretse pe.





Inyarwanda BACKGROUND