Kigali

CHAN 2020: Zimbabwe na Burkina Faso nizo kipe zibimburiye izindi kuzinga ibikapu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/01/2021 0:59
0

Igikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) kiri kubera muri Cameroun, amakipe ya mbere yamaze gusezererwa kubera umusaruro mucye.



Kuri uyu mugoroba tariki 24 Mutarama 2021, kuva ku isaha ya satatu z'ijoro, hakirwanaga imikino ya nyuma yo mwitsinda rya mbere aho ikipe ya Cameroun yakiriye irushanwa, yahuraga n'ikipe ya Burkina Faso, umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0 bitumya Burkina Faso ihita isezererwa. Undi mukino wabaga, Mali itsinze Zimbabwe 1-0, Zimbabwe nayo ihita izinga ibikapu byayo yisubirira murugo.

Cameroun yabonye fike ya 1/4

Iri tsinda rya mbere rishoje imikino yaryo riyobowe na Mali ifite amanota 7, Cameroun ikaba iya kabiri n'amanota 5, Burkina Faso iba iya 3 n'amanota 3 Zimbabwe iba iya nyuma mu itsinda nta nota narimwe ifite.


Mali yabonye tike ya 1/4

Kuri uyu wa mbere tariki 25 Mutarama, harasozwa imikino yo mwitsinda rya kabiri aho ku isaha ya satatu z'ijoro ikipe ya Congo izakina na Libya, Niger ikine na DR Congo naho tuzahita tumenya amakipe abiri akomeza ndetse n'andi makipe abiri asigara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND