RFL
Kigali

Ikora nka Netflix: Ishiramatsiko kuri ZacuTv yashinzwe n'abanyarwanda iriho filime nyarwanda zirenga 1000

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/01/2021 15:59
2


Sinema nyarwanda ikomeje gutera imbere umunsi ku wundi, aho tudasiba kubona abanyarwanda begukana ibihembo mpuzamahanga. Indi nkuru nziza ni uko kuri ubu hari urubuga 'Zacutv' rwashinzwe n'abanyarwanda wasangaho filime nyarwanda zitandukanye ukazireba mu buryo bukoroheye mu gihe mbere bitabagaho mu Rwanda.



Mu myaka yatambutse, mu Rwanda hakunze kumvikana ikibazo cy'abantu bagura filime bagasanga baratuburiwe n'abazicuruza. Usibye aba ariko kandi abandi bajujubijwe na ba rusahuzi ni abakora filime bahoraga bijujutira ko pirataje ibageze ahabi. Kuri ubu igisubizo cy'ibi bibazo kimwe n'ibindi byari muri filime z'abanyarwanda byabonewe ibisubizo.

Ibi bibazo byose byagiye bigaragara bityo mu rwego rwo kugerageza kubishakira umuti hatangizwa umushinga wagutse w’ikusanyirizo rya filime zose zikorerwa mu Rwanda ku buryo umuntu wese aho ari hose ku Isi, haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, azajya abasha kureba filime bakora bimworoheye ku rubuga www.zacutv.com akareba izigezweho ndetse n'izakozwe mu bihe byashize.


Indi mpamvu Zacutv ari igisubizo ku bakunzi ba filime nyarwanda ni uko n'izinyura kuri Youtube akenshi usanga zitujuje iminota cyangwa zikaba zirimo amatangazo agenda azamo hagati, bityo akabangamira abantu kureba uko bashaka. Ni yo mpamvu urubuga nyarwanda rwa www.zacutv.com rwashinzwe kugira ngo rufashe abakeneye kureba filime nyarwanda. Zacutv ni urubuga rwo mu Rwanda rukora nka Netflix ifatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mbuga zireberwaho filime zo mu bihugu bitandukanye.

Uru rubuga rwa Zacutv kandi rwashyiriweho kuzamura impano z’abahanzi nyarwanda mu mwuga wa cinema barimo abakinnyi ndetse n’abazikora kugira ngo abanyarwanda barusheho gukunda ibikorerwa mu Rwanda ndetse babikundishe n’abanyamahanga. By'umwihariko muri iki gihe abanya-Kigali bari muri 'Guma mu rugo', mu ntara naho bakaba bari bashishikarizwa kwirinda ingendo zitari ngombwa mu kwirinda Covid-19, Zacutv yababera urufunguzo rw'ibyishimo aho guheranwa n'ubwigunge.

Zacutv.com ifasha gute abahanzi bo muri cinema?

Binyuze mu kigo cyitwa Zacu Entertainment Ltd gifite mu nshingano zayo imishinga yo gukora amafilime, igihe iki kigo gifite filime kizakina, gihamagara abakinnyi bafite impano yo gukina binyuze mu matangazo, hibandwa ku baje mu mwuga ku nshuro ya mbere maze bagahabwa amahirwe yo kwerekana impano zabo muri filime nshya iba igiye gukinwa. Abakora filime nabo bashyiriweho gahunda y’imikoranire n’iki kigo aho berekana filime bakoze, ikigo cyabona yujuje ibisabwa bakumvikana n’ikigo uburyo iyi filime izajya ica ku rubuga rwa zacutv.com kandi ba nyirayo bakishyurwa n’iki kigo.

Kureba filime kuri Zacutv.com bisaba iki?

1. Wiyandikisha unyuze kuri www.zacutv.com/app/signup cyangwa se kuri app ya ZACU TV ukareba ahanditse SIGN UP

2. Iyo umaze gushyiramo imyirondoro yawe uhita ukomereza aho wishyurira. Hari ibiciro bitandukanye bitewe n'igihe ushaka kureba:

2$/ku cyumweru
5$/ku kwezi
20$/ku mezi 6
30$/ku mwaka

Aya mafaranga n'ubwo aza mu ma dollars ariko iyo ugiye kwishyura bitewe n’igihugu uherereyemo ahita wishyira mu mafaranga mukoresha. Urugero niba uri mu Rwanda ahita yivunja mu mafaranga y’amanyarwanda, akaba ariyo wishyura.

3. Iyo umaze kwishyura uhita utangira kureba filime zose ziriho.

Ni gute bishyura kuri zacutv.com?

Kuri zacutv wakwishyura mu buryo bwose bukoroheye. Wakoresha Visa card, PayPal, debit/credit card, Mobile Money. Ushaka kwishyura kanda HANO. Kuri zacutv.com ubu warebaho filime zigezweho mu Rwanda nka 'City Maid', 'Seburikoko', 'Indoto', 'Bamenya', 'Securite', 'Umurinzi', 'Papa Sava' n’izindi nyinshi.

Uru rubuga ruriho filime zirenga igihumbi(1,000) kandi zigenda ziyongera buri munsi nk'uko ubuyobozi bwa Zacutv bwabitangarije InyaRwanda.com. Kuva uru rubuga rwashingwa mu mwaka wa 2018 rumaze kwiyandikishwaho n’abantu barenga ibihumbi makumyabiri na birindwi (27,000) bareberaho filime.

Zacutv igira umurongo wa telefoni wo gufasha gusobanurira abantu bashaka kuyikoresha birushijeho. Uwo murongo ni: +250735260069 cyangwa ukandikira zacutv kuri Twitter, Facebook na Instagram.


Zacutv igisubizo ku bakunzi ba filime nyarwanda


Kuri ZacuTv uhasanga filime nyarwanda zitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INGABIRE consolee'3 years ago
    Konshaka gushyira firime nyarwanda kuri memorikadi nzikuye kurubuga nabikorante bisabiki?
  • Byiringiro silass3 years ago
    Muraho? ese konshaka ku downloading frim nkoresheje terephono ya tecno528 yama touchi ese byakunda mumfashe ndabasabye mumpe updat kd murabamukoze





Inyarwanda BACKGROUND