RFL
Kigali

Imiyoborere ye yaba izamera nk’iya Barack Obama! Joe Biden avuga iki ku bimukira, Visa, Green Card no ku badafite ibyangombwa?

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/01/2021 13:57
0


Amahanga yose azakumbura imiyoborere ya Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 44. Imiyoborere ye yashimishije ibihugu hafi ya byose dore ko nta gukumira bamwe ku butaka bw’Amerika ku ngoma ye. Joe Biden uriho magingo aya amarenga yerekana ko azamera nk’uwamubanjirije Barack Obama.



Ikibazo cy’abimukira cyari ingorabahizi no kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yewe n’abimukira babayo badafite ibyagombwa byari ikibazo gikomeye kuri manda ya Donald Trump. Gusa ahantu hose ugomba kuhaba ufite ibyangombwa. Trump yigeze kuvuga ko azakumira abimukira bose muri Amerika. Ibyo ntibyabaye, ariko mu myaka ine amaze ku butegetsi, yahinduye byimazeyo politiki y’abinjira muri Amerika.


Joe Biden azahindura byinshi muri Amerika

Mu bindi bintu, Trump yagerageje, birananirana, guhindura DACA (Deferred Action for Childhood Arrivals); yageneye miliyari 15 z'amadolari yo kubaka urukuta ku mupaka wa Amerika na Mexico mu rwego rwo gukumira abimukira badafite ibyangombwa; no guca intege amategeko yemerera abimukira babishoboye kwinjira muri tombora (Lottery, Green Card) kugira ngo babone Visa ya H-1B.

Yabujije abaturage bo mu bihugu 13 kubona Visa nyinshi zo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi mu gihe gito yatandukanije abana n’imiryango yabo bageze ku mupaka bashaka ubuhungiro. Ibi byose byaranze manda ya Trump, Joe Biden ni igisubizo ku bantu bifuza kujya kuba muri Amerika.


Biden yavuze ko azashyira umukono ku cyemezo nyobozi gikuraho politiki y’abinjira mu gihugu cya Amerika. Azayobora Minisiteri y’umutekano mu gihugu gushyiraho ubundi buryo bw’abinjira n’abasohoka buzahagarika kubaka urukuta rw’umupaka wa Meique, mu gihe azaba ashakisha uburyo bwo kuyobora neza inkunga z’ibihugu.

Biden avuga ko azakoresha neza inzego za leta "kubungabunga no gushimangira" DACA; no guhindura icyemezo cyo guhagarika ingendo ziva mu bihugu n’icyemezo cya Trump cyo kubuza Ibarura mu kubara abimukira badafite ibyangombwa baba muri Amerika.

The Obamas | Barack Obama Presidential Library

Barack Obama ntiyegeze abangamira abimukira

DACA (Deferred Action for Childhood Arrivals), ni politiki y’abinjira muri Amerika yemerera abantu bamwe kujyanwayo nk’abana kugira ngo bahabwe igihe cy’imyaka ibiri gishobora kongerwa bitewe n’impamvu.


Ingoma ya Trump yaranzwe no guheza amahanga kwinjira muri Amerika


Perezida Joe Biden yiyemeje kugarura umubano mwiza wa Amerika n'amahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND