RFL
Kigali

Nick Dimpoz ari mu bitaro, Kanyombya akwiriye kubahwa: Amakuru ari kuvugwa mu myidagaduro mu Rwanda no hanze-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/01/2021 13:26
0


Amwe mu makuru y'imyidagaduro agezweho mu Rwanda no hanze, harimo ivuga ko Tanasha Donna ari kubana mu ibanga na Diamond, ni mu gihe muri Amerika umwe mu banyamakuru bakomeye witwa Lary King watangiye gukora ibijyanye n’imyidagaduro mu 1957 yahitanywe na Covi-19 afite imyaka 87 akaba yasize abana 5.



Abanyarwanda barimo Kanyombya bamamaye hatarabaho ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Facebook, Instagram n’izindi, ni imwe mu nkuru twabagejejeho mu minsi ishize, akaba ari abantu bakwiriye kubahwa mu gisata cy'imyidagaduro bitewe n'uruhare bagize baharanira guteza imbere uru ruganda, bakabikora nta nkunga irimo y'imbuga nkoranyambaga. Bijoux wo muri Bamenya yamaze gutandukana na Benjamin wari waramwambitse impeta yo kubana akaramata. 

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi Nick Dimpoz twaramutunguye tumuhamagara tumubaza uko abayeho muri iyi minsi ya Guma mu rugo dusanga ari mu bitaro ararwaye ariko yizeza abamukunda ko azakira agataha. Geosteady we yahinduye idini yinjira muri Islam naho Dj Khaled utuye Miami muri Amerila azayobora umuhango wo gutanga MTV Africa uzabera i Kampala ku ya 20 Gashyantare mu 2021.

REBA AMAKURU Y'IMYADAGADURO KU INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND