RFL
Kigali

Babanje kugorwa no gutaha nijoro: Ikiganiro na Dj Roxy na Dj Rugamba abakobwa bakiri bato bafite ubuhanga mu kuvangavanga imiziki-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/01/2021 9:35
1


Muri iyi minsi hari kubaho abanyempano batandukanye barimo n'abavanga imiziki b’abakobwa bari kwigaragaza cyane ndetse ubuhanga bwabo bubabera urutindo rwo guhangwa amaso bakamamara bidasabye imyaka myinshi. Twaganiriye na Dj Roxy ndetse na Dj Rugamba batubwira urugendo rwabo muri uwo mwuga.



Ubitegereje ubona bakiri bato ariko wareba ibikorwa bamaze kugeraho aho ibitangazamakuru bya hano mu Rwanda bamaze kubizenguruka bavangavanga imiziki uhita wemera ubuhanga n’impano zabo. Bakunze kuba bari kumwe kandi baranakundana. 

Rosine Mushimiyimana ukoresha izina rya Dj Roxy yari asanzwe yiga mu Bushinwa ariko aje mu Rwanda mu bihe bya Covid-19 yahise yiga kuvangavanga imiziki. Ati:’’Nabonye nakwiga kuvanga umuziki kuko narabikundaga cyane mbona birakunze’’. Anitha Rugamba ukoresha izina rya Dj Rugamba yari asanzwe azi gutunganya amashusho ariko aza kongera kuvanga imiziki.

Imbogamizi bahuye nazo mu mwuga wo kuvangavanga imiziki

Kubera ko bakora akazi kabasaba gutaha nijoro, ababyeyi babo kubyumva byabanje kubagora. Dj Rugamba aganira na InyaRwanda Tv yagize ati:’’Bwa mbere natashye saa cyenda ariko bari basinziriye, rero byarangoye numvaga mfite ubwoba ariko naje kubimenyera kandi ubu barabimenyereye’’. Ijoro rya mbere ni ryo ryateye ubwoba Dj Rugamba kuko batinze kumukingurira kandi yari afite ibitotsi. Yabonye ko akazi arimo kagoye ariko ntiyacitse intege.

Dj Roxy avuga ko gutaha nijoro ari ibintu bigoye kuko uba uhetse imashini ariko ngo bigenda biza ukabimenyera. Avuga ko ababyeyi be bamushyigikira cyane ku buryo rimwe ajya kuvanga imiziki kuri imwe muri televiziyo za hano mu Rwanda, baramurebye kugeza saa munani asoje. Bukeye mu gitondo bamubwiye ibyo agomba gukosora akarushaho gutera imbere mu mwuga we.


Barangamiye kuzaba nimero ya mbere mu Rwanda mu kuvangavanga imiziki

Dj Rugamba we avuga ko ababyeyi be bamufana ku buryo hari igihe banahamagara ku gitangazamakuru aba yagiye kuvangaho imiziki. Dj Roxy yatangiye umwaka wa 2021 nta mukunzi afite dore ko bashwanye kuri Noheri bitewe n’impamvu yirinze kuvuga. Umuntu ushobora kwegukana umutima wa Dj Roxy asabwa kuba amubonera umwanya, ymbara neza, azi kuganira kandi atamurushya.

Dj Rugamba we afite umukunzi ndetse yatubwiye ko amushigikira cyane mu kazi ke ko kuvanga imiziki. Dj Rugamba amashuri abanza yayize ku kigo kitwa Remera Catholique. Icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye yakigiye i Rwamagana. Icya kabiri yakigiye ku Ntwari ku Nyange. Kaminuza ntabwo arayiga kuko ari gukora umwuga wo gutunganya amashusho (Video editing) no kuvanga imiziki.

Dj Roxy akunda Wiz Khalifa naho Dj Rugamba agakunda Bob Marley. Dj Roxy igihe azaba yarabaye umubyeyi avuga ko azafasha umwana we kugera ku nzozi ze kandi azazimufashamo. Inzozi aba bakobwa bombi barota ni ukuzaba abavangavanga imiziki ba mbere mu Rwanda mu myaka iri imbere.


Abakobwa bakiri bato b'abahanga mu kuvangavanga imiziki

REBA IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE N'ABA BAKOBWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIHIRWE J DEDIEU2 years ago
    mura twika kbx mukomerezaho ...





Inyarwanda BACKGROUND