RFL
Kigali

USA: Reagan Da Promota yiyambaje Audia Intore asaba abantu kudateshuka ku Mana kubera ubuzima busharira barimo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/01/2021 6:18
0


Kimazi Reagan uzwi nka Reagan Da Promota mu muziki, ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Ameria, yakoze mu nganzo agenera ubutumwa abantu bose muri rusange babayeho mu buzima bushaririye muri iki gihe Isi yibasiwe n'icyorezo cya Covid-19, abasaba kudateshuka ku Mana, abibutsa guharanira kuzagira iherezo ryiza.



Reagan Da Promota ni umusore w'umuhanzi wanabayeho umunyamakuru akiri mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Ndagushima' yakoranye na Mandela, 'Ingabire' yahurijemo abahanzi banyuranye barimo na Aline Gahongayire, 'Hallelujah', 'Nzahora ndirimba' yahurijemo Prosper Nkomezi na Aime Uwimana n'izindi.

Nyuma y'igihe kitari gito yari amaze atumvikana mu muziki, kuri ubu yashyize hanze umuvugo yise 'Dunia' ufite iminota 2 n'amasegonda 5, ukaba wumvikanamo ijwi ry'umuhanzikazi w'umuhanga mu njyana Gakondo ari we Audia Intore. Reagan Da Promota yabwiye InyaRwanda.com ko muri 'Dunia' harimo ubutumwa busaba abantu kwihanganira ibyo banyuramo, bakarushaho kwiyambaza Imana. Yagize ati:

Dunia ni umushinga nakoze urimo ubutumwa buvuga ngo n'ubwo hari byo tunyuramo umunsi ku munsi ntibizatume ducika intege. Ahubwo turusheho kwiyambaza Imana kugira ngo tuzagire iherezo rizima tuzagere mu gihugu cyiza twasezeranijwe. Uyu mushinga humvikanamo ijwi ry'umukobwa w'umuhanga cyane mu Rwanda witwa Audia INTORE usanzwe ukora umuziki Gakondo hano mu Rwanda.

Yakomeje asobanura ubutumwa yanyujijemo, ati "Ni ubuzima tubamo umunsi ku munsi, turapfusha abavandimwe, ababyeyi, tukababara, isi turimo ni ko bimeze, tujye twihanganira ibyo tubamo umunsi ku munsi, amanywa n'ijoro, turusheho guharanira iherezo rizima, maze twese tuzahure kuri wa munsi w'umuzuko turi kuririmba indirimbo z'abanesheje. Ibyo tunyuramo ubukene, ibyago, ntibizatume duteshuka ngo tureke Imana ahubwo tujye duharanira ko iherezo ryacu rizarangira neza".


Reagan Da Promota arasaba abantu guharanira kuzagira iherezo ryiza

Uyu muvugo 'Dunia', mu buryo bw'amajwi warangijwe na Producer Jimmy pro, gusa amajwi yafashwe n'umusore ukoresha amazina ya Big Boy naho amashusho yawo akorwa n'umusore witwa David Munyaneza umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Reagan nawe yemera ko yari amaze igihe atumvikana, ati "Nari ncecetse ndi gukora kuri Album yitwa 'Ndagushima' mpuriyemo na Mandela aho indirimbo zose ziriho zirimo zirarangira maze mu minsi iri mbere tukazapanga uburyo bwo kuyishyira hanze".


Ijwi rya Audio Intore ryumvikana mu muvugo wa Reagan Da Promota


Reagan Da Promota yavuze ko amaze igihe ari gukora kuri Album ye 'Ndagushima'

REBA HANO UMUVUGO WA REAGAN DA PROMOTA WITWA 'DUNIA'









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND