RFL
Kigali

Korali Elayono y’i Remera yasohoye indirimbo nshya 'Abiringiye Uwiteka' ivuga ku gukomera kw'Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2021 16:13
0


Korali Elayono ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Remera ikaba imwe mu zikunzwe cyane mu gihugu, yasohoye indirimbo nshya y'amashusho ikubiyemo ubutumwa buvuga ku gukomera kw’Imana ku muntu uyiringiye.



UMVA INDIRIMBO NSHYA 'ABIRINGIYE UWITEKA' YA ELAYONO CHOIR 

Iyi ndirimbo nshya ya Korali Elayono yitwa ‘ Abiringiye Uwiteka’. Mu magambo ayigize abaririmbyi ba Korali Elayono bumvikana bahamagarira abantu bose ‘Gukomera Ku Imana kuko uyiringiye ahora mumahoro'. Umuyobozi w’abaririmbyi muri Korali Elayono, Shyaka Callixte, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo itanga ubutumwa bushimangira kugukomera kw’Imana ku buzima bw’abayubaha.

Yagize ati “Igitekerezo cy’indirimbo gishingiye ku gukomera  kw’Imana. Kuko uwubaha Imana iramurinda hari ibidashobokaga ariko kuberako urinzwe n'Imana ikagira uko ibigenza neza. Yubakiye ku nkuru y’ibyo Imana igukorera nawe ukabona bitangaje, utabikekaga". Yakomeje avuga ko muri Korali Elayono hari ibyo babonaga bigoranye ariko Imana igaca inzira.

Ati “Kera warebaga ahazaza ha korali ukabona ntaho ariko Imana yahinduye amateka. Ibyo byose nuko twagumye Ku Uwiteka tumuhanga amaso.hari ibintu byinshi Imana yahinduye". Korali Elayono yasohoye indirimbo ya mbere y'amashusho mu zigera ku icumi ziri kuri Album ya 2 iteganya guha abakunzi n'incuti z'ibihangano byabo.

Elayono choir batangiranye imbaraga umwaka wa 2021 bashyira hanze indirimbo nshya

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KORALI ELAYONO YA ADEPR REMERA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND