RFL
Kigali

Urupfu si ryo herezo ry’ubuzima bw’abizera Yesu Kristo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2021 19:01
0


Luka 20:37-38 Ariko ibyemeza y'uko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo. Nuko rero Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima kuko bose kuri yo ari bazima.



Yobu 14:1_2 "Umuntu wabyawe n'umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka, avuka ameze nk'ururabyo, maze agacibwa, ahita nk'igicucu kandi ntarame.

Muri gahunda dutegura z’ubuzima bwacu ntabwo tujya dushyiramo umunsi wo gupfa kuko tutazi umunsi cyangwa umwaka tuzapfiraho, gusa uko byagenda kose urupfu ruriho kandi tuzapfa, imirimo twarimo ikomezwe n’abandi kuko isi yo turapfa tukayisiga. Uru rupfu mvuga ni urwica umubiri ariko twizera tudashidikanya ko hariho umuzuko w’abapfuye kuko aba-Kristo twizera ko umwami wacu Yesu yapfuye akazuka bityo ni nako natwe tuzazuka ( 1Abatesaroniki 4: 13-18).

Hari abantu benshi bagiye bavuga ko bagize iyerekwa ndetse hari n'abatanga ubuhamya ko bagiye babana n’abageze ku munota wabo wa nyuma, benshi bavuga ko iyo umuntu agiye gupfa abimenya, kandi ko aba ameze nk’ureba aho umwuka we ugiye kujya, (Bavuga ko iyo umuntu apfiriye mu byaha abona ko agiye mu yindi si ariko mbi, bavuga kandi ko abakiranutsi nabo mu gihe cyabo cyo gupfa baba babona aheza berekeje kabone n’ubwo ububabare bw’umubiri buba butaboroheye).

N’ubwo ibi ari ibitekerezo by’abo bantu, Bibiliya nayo ivuga ku nkuru z’umutunzi na Lazaro, ngo babaye mu isi buri wese ahabwa ubuzima butandukanye n’undi, ngo umutunzi yari atunze cyane ariko ntiyakiranuka mu butunzi bwe, Lazaro ari umukene ariko akiranuka mu bukene bwe, nyuma bose barapfa ngo Lazaro abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu;

Umutunzi apfuye arahambwa ajya ikuzimu ababazwa n’umuriro agera aho yifuza ko Lazaro akoza urutoki mu mazi amutonyangirize ku rurimi, Kubw’umubabaro Yifuza ko yabona amahirwe yo kuburira abo yasize mu isi ngo bihane batazajya habi nk’aho ari, ariko arabwirwa ati bafite Mose n’abahanuzi babumvire, nibatabumvira ntibakwemera n’aho umuntu yazuka ( Luka 16: 19_ 29).

Kurama kwacu mu isi ni guto, n’ijambo ry’Imana rirabivuga ( Zaburi 90 : 10), ariko nk’uko twabivuze hariho umuzuko w’abapfuye kandi Hari abazazukira kubaho ubuzima buhoraho mu munezero hari n’abazazukira guhanwa n’uyu mutunzi twabonye, ni ngombwa ko mubimenya kandi bikadutera ibyiringiro bidukomeza, mutababara nk’abadafite ibyiringiro (1 Abatesalonike 4:13) (Ibyahishuwe 22: 12_15);

Uwitwa Sitefano uri mu bahowe Imana dusoma mu byakozwe n’intumwa 7:55-60 yapfuye urupfu rubi aterwa amabuye ariko Bibiliya igaragaza ko yapfanye ibyiringiro ubwo yararamaga akareba hejuru akavuga ati “Mbonye ijuru rikingutse, n’umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana”…

Dufite igihe cyo gukoramo ibyiza Imana ishaka tugifite uburyo, kuko Hari igihe ubuzima bwacu buzashyirwaho iherezo, dufite igihe cyo kwizera Yesu Kristo no gukorera Ubwami bw’Imana kuko twaremewe kubw’intego y’Imana. (umubwiriza 12), Iyi mirimo niyo izaduherekeza kdi tuzayigororerwa igihe cy’Ingororano, nongere mbabwire ni Urupfu ry’umubiri siryo herezo ry’abizera Yesu kristo, urupfu Yesu yarugize irembo, Nk’uko yapfuye akazuka n’abapfuye azabazura, bityo ntidukwiye gutinya uwica umubiri gusa, ahubwo dutinye Uwica umuntu agashobora kumujugunya muri gehinomu (Luka 12:4-5) .

Nihanganishije ababuze ababo, kuko Bagenda tukibakeneye, kandi bagenda hari ibyo tubona batarangije, mwihangane, kandi ikivi basize nitwe bo kucyusa, aho bari bararuhutse kandi natwe turi mu nzira, mbifurije kuzarangiza uru rugendo amahoro.

Yesu abahe umugisha, yari RUTAGUNGIRA Ernest







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND