RFL
Kigali

Platini P washyize hanze indirimbo 'Helena' yahishuye ibyabaye kuri Shaddyboo mu ifatwa ry'amashusho yayo i Dubai

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/01/2021 19:14
0


Platini P yavuze ko amashusho y'indirimbo ye nshya Helena yashyize hanze, ifatwa ryayo ryamutwaye imbaraga nyinshi n'ubushobozi kubera ikirere yafatiwemo anahishura ibyabaye kuri Shaddyboo ubwo bayafataga bigatuma hafatwa make ugereranyije n'ayo bifuzaga.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Platini P yabanje kuvuga ko amashusho y'iyi ndirimbo "Helena" afite itandukaniro n'ay'izindi yagiye akora. Yagize ati "Bitandukaniye ku kirere nakoreyemo kandi na Shaddyboo ntabwo ari umuntu woroshye".

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HELENA' YA PLATINI P

Platini P yongeyeho ko ku bijyanye n'amafaranga yayishoyemo bigaragarira amaso ko hari icyahindutse mu gushora ashimangira ko ari umushinga yashyizemo imbaraga zidasanzwe abifashijwemo n'Imana.

Twamubajije icyagoranye mu ifatwa ryayo aradutsetsa ahishura ibyabaye kuri Shaddyboo wakinnye ari nk'aho ari we 'Helena' mu mashusho y'iyi ndirimbo. Yagize ati "Shaddyboo yari afite ubwoba turi mu bwato yumvaga ari bugwe mu mazi hahahahaha, urebye ni icyo. Gusa yagize ubwoba ku buryo ku bwato tutahafatiye amashusho yose nk'uko twabyifuzaga ariko byabaye byiza".


Shaddyboo na Platini hejuru y'ubwato mu mazi rwagati

Shaddyboo niwe mugore rukumbi ugaragara mu mashusho yayo. Bombi baba bari kumwe hejuru y'ubwato mu nyanja rwagati. Bongera kugaragara bari ku nkengero n'ahandi hatandukanye.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Procucer Clement muri Kinamusic naho amashusho yayo akorwa na Drick.Ent. Platini muri iyi ndirimbo hari aho aba agira ati "Helena Helena urabizi ko mba umunyantegenke iyo nkubonye".

Hari aho nanone akomeza avuga ko abizi neza ko we na Helena bafitanye amateka ariko akamusaba kubyibagirwa kuko byarangiye akamusaba nanone gutekereza ku wo bari kumwe maze akagira icyo amubwira.

Akomeza avuga ko asanga nawe ubwe ntacyo yabona avuga. Mbese bisa n'aho aba amwereka ko yabonye undi umuruta. Muri iyi ndirimbo Platini akoreshamo indimi zitandukanye z'irimo n'iz'amahanga.


Platini yavuze ko ubu bwato babufatiyeho amashusho make kubera ubwoba bwa Shaddyboo


Shaddybo hejuru y'ubwato ngo ubwoba bwari bose


Platini yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo yamuhenze

REBA HANO INDIRIMBO HELENA YA PLATINI P








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND