RFL
Kigali

Nyamitari yakoreye indirimbo umuntu wese ureba uwo akunda akiyumvamo ko yatsinze igitego-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2021 13:39
0


Umuhanzi Patrick Nyamitari uri gukorera umuziki we mu Rwanda muri iki gihe, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Igitego’ yakoreye umuntu wese ureba uwo akunda akiyumvamo ko kumugira ari ugutsinda igitego mu buzima bwe.



Uyu muhanzi uherutse gutangiza irushanwa ry’umuziki, avuga ko mu bihe nk'ibi bitoroheye buri wese gusabana, hari uburyo bubiri bwonyine bubasha gutuma umuntu yishima. Ubwa mbere ngo ni ukugira uwo ukunda, byaba amahire nawe ugakundwa. Ubwa kabiri ni ukubasha kumva umuziki. 

Patrick agaragaza ko umuziki ariyo njyana azi idasobanya n'iy'ubuzima, bwaba ubunejeje cyangwa ubusharira. Umuziki iyo uwuhaye umwanya uraguherekeza ukumva umutuzo udasanzwe.

Yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragariza abahiriwe mu rukundo ko ari igitego kidasanzwe batsinze mu buzima bwabo. Ati “Iyi ndirimbo ‘Igitego’ nyituye umuntu wese ureba uwo akunda akiyumvamo ko kumugira ari ugutsinda igitego mu buzima bwe.”

Uyu muhanzi yavuze ko akomeje gukora ibihangano nubwo ibihe bitoroshya myinshi mu mirimo isabwa ngo ibihangano bigera ku bafana be arko amanywa n'ijoro muri Pndreamland ikigo gihagarariye ibikorwa bye by'ubuhanzi barakora ubutitsa kugira ngo bibagereho.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganijwe na Niz Beatz afatanije n'abacuranzi batandukanye barimo Etienne Niyonteze, Julius Hirwa, na Samuel Ishimwe bacuranzemo ibicurangisho by'umwimerere. Naho amashusho atunganywa na Gerard Kingsley.

Ku wa 12 Mutarama 2021, Nyamitari abinyujije muri kompanyi ye yise PN Dreamland Ltd, yahamagariye urubyiruko kwitabira amarushanwa y’umuziki yise “Impuruza Contest” agamije gushakisha impano nshya mu muziki zizifashishwa mu kurwanwa ikibazo cy’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu

‘Impuruza’ ni wo mushinga wa Patrick Nyamitari watoranyijwe muri 23 yatewe inkunga n’Ikigega cyashyizweho na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu rwego rwo kunganira abakora mu Inganda Ndangamuco kubera ingaruka bagizweho n’icyorezo cya Covid-19.

Umushinga w’uyu muhanzi ugizwe n’amarushanwa azakorerwa kuri internet mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Icyo gihe, Patrick Nyamitari yabwiye INYARWANDA, ko aya marushanwa ari imwe mu nzira ikomeye yo kwibutsa buri wese ko afite uruhare mu kurwanya no guhangana n’inda ziterwa abangavu mu Rwanda.

Patrick Nyamitari yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Igitego' yatuye abakundana bya nyabyo

Patrick Nyamitari aherutse gutangiza irushanwa 'Impuruza' rigamije gushakisha abanyempano mu muziki


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGITEGO' YA PATRICK NYAMITARI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND