RFL
Kigali

Soulja Boy yajyanywe mu nkiko n’umukobwa wahoze amukorera amushinja kumufata ku ngufu no kumukubita

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/01/2021 10:03
0


Umuraperi w’icyamamare ukomoka muri Amerika witwa Soulja Boy yagejejwe mu nkiko aho umukobwa wahoze ari umukozi we wa hafi (personal assistant) amushinja kuba yaramufashe ku ngufu ndetse akanamukubita.



DeAndre Cortez wamenyekanye mu muziki ku izina rya Soulja Boy yatangiye umuziki we muri 2006 maze yamamara muri 2007 ubwo yasohoraga indirimbo yise Crank That yamaze ibyumweru 4 ari iya mbere ku rutonde rwa U.S Billboard Hot 100. Uyu muraperi akaba ari umwe mu bahanzi bamamaye bakiri bato ubwo yari afite imyaka 16.

Kugeza ubu Soulja Boy ari mu mazi abira nyuma y'uko umukobwa witwa Jane Doe wahoze ari umukozi we yifashishaga cyane yamureze imbere y’amategeko. Uyu mukobwa akaba ashinja uyu muraperi kuba yaramufashe ku ngufu inshuro zirenze imwe akanarenzaho kumukubita.

Nk'uko Jane Doe yabitangarije ikinyamakuru Hollywood Unlocked yavuze ko yatangiye gukorera Soulja Boy mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 gusa akaba yaratangiye guhohoterwa n'uyu muraperi mu kwezi kwa 11 muri 2018.

Jane Doe yakomeje asobanura ko agitangira gukorana n’uyu muhanzi nta kibazo cyarimo gusa ngo nyuma y’amezi 4 amukorera ni bwo Soulja Boy yatangiye kujya amwoherereza amafoto ye y’imyanya y’igitsina cye, ibi uyu mukobwa akavuga ko byamubangamiraga cyane maze akihaniza uyu muraperi akabihagarika.

Nyuma gato Soulja Boy yaje gutangira gutereta uyu mukobwa Jane Doe maze barakundana. Muri 2019 ni bwo batangiye kubana mu nzu imwe bari mu munyenga w’urukundo. Nk'uko Jane Doe yabitangaje yavuze ko ibibazo byose byatangiye ubwo Soulja Boy yatangiye kujya amufuhira bikabije.

Uyu mukobwa wahoze ari umukozi wa Soulja Boy waje kuvamo umukunzi we Jane Doe yakomeje avuga ko uyu muraperi yajyaga amukubita iyo yabonaga ahamagawe n’abandi bahungu. Jane kandi avuga ko yajyaga afatwa ku ngufu n’uyu muhanzi iyo yabaga yasinze.

Nk'uko yabitangaje Jane Doe yavuze ko mu mwaka wa 2020 aribwo yasabye uyu muraperi ko batandukana buri wese agafata inzira ye. Icyo gihe uyu mukobwa yasubiye mu nzu ya Soulja Boy agiye gutora ibikoresho bye yahasize maze uyu muraperi amufata ku ngufu.

Jane Doe akaba yafashe umwanzuro wo kurega Soulja Boy nyuma y’igihe abana n'aka gahinda ko gufatwa ku ngufu n’uyu muhanzi w’icyamamare.


Kugeza ubu uyu muraperi ntacyo arabivugaho gusa biteganijwe ko yitaba urukiko mu cyumweru gitaha. Soulja Boy si ubwa mbere yaba agiye kujya imbere y’inkiko dore ko yigeze kwitaba urukiko ubwo yafatwagana imbunda zitemewe muri 2016.

Src:www.hollywoodunlocked.com,www.shaderoom.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND