RFL
Kigali

Emmy wahishuye ko umukobwa yambitse impeta bahuriye kuri Instagram yasohoye indirimbo igaragaramo Miss Mutoni-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2021 12:11
0


Nawe avuga ko urukundo rugira ibyarwo! Umuhanzi Emmy ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko umukunzi we Joyce yambitse impeta y’urukundo mu minsi ishize bahuriye ku rubuga rwa Instagram kandi ko imyaka itatu ishize bakundana.



KANDA HANO WUMVE KU INYARWANDA MUZIKI INDIRIMBO NSHYA 'DOKIMA' YA EMMY

Nsengiyumva Emmanuel [Emmy] uri mu Rwanda muri iki gihe yabitangaje mu kiganiro ‘Amahumbezi’ cya Radio Rwanda mbere y’uko asohora indirimbo ye nshya yise ‘Dokima’ ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2021.

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari ku rubuga rwa Instagram yararanganyije amaso mu bantu batandukanye ageze kuri Umuhoza Joyce wiyise Hoza, yumva ijwi rimubwira ko uwo Imana yamuteguriye amukojejeho imitwe y’intoki, yiyemeza kudasubira inyuma.

Emmy ati “Abahanzi benshi bagiye babiririmba ngo urukundo rugira ibyarwo. Twamenyanye haciye imyaka itatu. Tumenyanira kuri instagram, kuri instagram kbsa. Kwa kundi umuntu aba areba amafoto n’ibindi [Scroll] narakomeje kureba ngeze ku ifoto ye numva ijwi rivuze ngo ahooooo! Ndafatwa noneho ntangira kugira iyerekwa rirenze.”

Uyu muhanzi yavuze ko akimara kubona ifoto ya Joyce yahise amwandikira ariko umukobwa aza kumusubiza nka nyuma y’amezi abiri. Ngo akimara kubona ko umukobwa amusubije yahise yiyemeza gufatirana yiyemeza kumvira ijwi ryari muri we.

Emmy ngo bwa bwere yandikira Joyce yamubwiye ko hari ahantu amuzi ariko ngo yaramubeshyaga. Uyu muhanzi avuga ko umukobwa yagize amatsiko yo kumenya aho baziranye, amuha nimero asanzwe akoresha batangira kuganira kuva ubwo.

Uyu muhanzi avuga ko n’uyu munsi agifite mu mutwe ifoto ya mbere ya Joyce yabonye ku buryo abasha kuyivuga uko yari iri. Mu 2018 ni bwo bombi bemeranyije gukundana byeruye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DOMINA' Y'UMUHANZI EMMY

Emmy avuga ko muri gahunda zatumye aza mu Rwanda harimo no kwambika impeta uyu mukobwa wamurutiye benshi. Akavuga ko azakora ubukwe inkingo za Covid-19 nizimara kugera ku bantu bose “kuko sinshaka kuzakora ubukwe abantu bambaye agapfukamunwa.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yavuze ko mu minsi iri imbere azasubira muri Amerika ariko ko azahita agaruka kuko ngo yamaze kumva hari umwuka “wa Hit mu Rwanda muri iki gihe.” Avuga ko ari gutekereza kuza kongera gutura mu Rwanda.

Emmy yavuye mu Rwanda mu gihe yari umwe mu bari bahataniye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars. Yahisemo kujya muri Amerika nyuma y’igihe gito yari amaze aririmbye mu gitaramo cy’iri rushanwa cyabereye mu Karere ka Rusizi.

Avuga ko guhitamo kuva mu irushanwa no kujya muri Amerika ari ibintu byamufashe amasaha abitekerezaho. Ni icyemezo avuga ko aticuja yafashe, kuko ngo aho yagiye muri Amerika yahigiye byinshi byatumye akomera mu muziki we.

Kuri ubu uyu muhanzi yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Dokima’ aho aririmba abwira umukobwa kumufungurira umutima bagakundana. Ni indirimbo avuga ko idashingiye ijana ku ijana ku mukunzi we, ariko ngo hari ahantu aririmbamo aho umukunzi we atuye, Kabeza.

KANDA HANO WUMVE EMMY AVUGA KU MUKUNZI WE BAHURIYE KURI INSTAGRAM

Amashusho y’iyi ndirimbo (Video) yatunganyijwe na Eazy Cuts agaragaramo Miss Mutoni Queen Peace wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 n’ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, aho yambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe.

Mutoni Queen wabaye umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, ryasojwe ku wa 08 Nzeli 2019.

Tariki 13 Mutarama 2021, ni bwo Emmy yatangaje ko yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Umuhoza Joyce [Hoza] wizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 25. Yanifashishije ifoto y’uyu mukobwa ateruye ‘cake’ amusaba kwishimira umunsi we w’amavuko.

Emmy yanditse kuri konti ye ya instagram avuga ko yahisemo Hoza kandi ko intera ndende yari hagati yabo kwari “ukugerageza aho urukundo rwacu rushobora kugera”. Yavuze ko we na Hoza bishimiye ko bateye indi ntambwe yindi mu buzima. Abwira Hoza ati “Warakoze kunyizera.”

Hoza wambitswe impeta y’urukundo n’umuhanzi Emmy yakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi Peace Jolis ubarizwa mu Rwanda. Umuhoza [Hoza] yatangiye gukundana n’umuhanzi Emmy kuva mu mwaka wa 2018 nubwo byagiye bivugwa impande zombi zikabyima amatwi.

Inkuru bifitanye isano: Urukundo ruraganje mu bahanzi Nyarwanda bakorera umuziki muri Amerika

Emmy yatangaje ko imyaka itatu ishize ari mu rukundo na Joyce bahuriye ku rubuga rwa Instagram

Emmy yatangaje ko azakora ubukwe na Umuhoza Joyce inkingo za Covid-19 zimaze kugera kuri benshi

Mutoni Queen wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ni we mukinnyi w'imena mu mashusho y'indirimbo 'Dokima' y'umuhanzi Emmy

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DOKIMA' Y'UMUHANZI EMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND