Igitangazamakuru cyane Televiziyo kigomba gukurikiza amabwiriza agenga itambutswa ry’amashusho. Mu Burusiya bamwe mu bayobozi ba Televiziyo bivugwa ko barashwe ku cyaha cyo kwerekana amashusho ya Perezida w’Igihugu Vladimir Putin atagaragara umutwe.
Kwerekana umukuru w’igihugu mu ijambo ageza ku
baturage ukamukata umutwe mu mashusho, byerekana ibindi bindi. Televiziyo ya
Kaskad iracyari mu mazi abira ku ikosa yakoze mu byumweru bishije ubwo Vladimir Putin yagezaga ijambo ku benegihugu abifuriza
umwaka mushya binjiyemo.
Kaskad Tv yerekanye Putin atagaragara umutwe
Ababonye amashusho ya Kaskad Tv, ntabwo babonaga neza Putin mu maso usibye kubona umunwa gusa rimwe na rimwe ukabona isura ariko umutwe utagaragara. Ibi byarakaje abaturage basabira ibihano abayabozi ba Televiziyo ko bazahanwa kubera gutambuta amashusho nabi.
Uyu muyoboro wa Televiziyo ukorera i Kaliningrad mu karere k’iburengerazuba, ikosa bwarishyize kuri tekiniki, gusa byazamuye imyigaragambyo ya politiki kubera ikosa riteye isoni. Ibihano Kaskad TV yaciwe mu itangazo ntibagaragaje ibyo ari byo, cyangwa ngo bavuge ababigizemo uruhare, gusa hari amakuru avuga ko ababigizemo uruhare barashwe nk’uko The Sun ibitangaza.
Src: The Sun
TANGA IGITECYEREZO