RFL
Kigali

Harimo na Drake! Menya bimwe mu byamamare ku Isi byatwawe n'ikimero cy'abanyarwandakazi barimo Shaddyboo na Yolo The Queen-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/01/2021 15:58
2


Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera! Abenshi bavuga ko abanyarwandakazi bafite uburanga n'ikimero by'agatangaza bikurura abagabo. Ibyamamare tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ni ibyo hirya no hino ku isi bifite amazina akomeye bigakururwa n'ikimero cy'abanyarwandakazi umutima ukanga amahitamo akaba gukurikirana ubuzima bwabo buri munota.



Mu Rwanda inkumi zamamaye ku mbuga nkoranyambaga abenshi bavuga ko ikimero cyazo cyatumye zigarurira imitima y'abagabo batari bacye. Abenshi batwarwa n'amafoto agaragaza ikimero cyazo zishyira ku mbuga zikoresha. Hari uwaciye umugani ugira uti "umutima ukunda ntiwihishira".

Nk'uko twabigarutseho usanga abagabo batwarwa n'ikimero cy'izi nkumi, amahitamo yabo akaba ayo guhitamo gukurikirana ubuzima bwazo umunsi ku wundi. Aba bagabo barimo n'ibyamamare bikomeye ku Isi ari nabyo tugiye kugarukaho.

Drake


Ni umwe mu baraperi bafite ibihembo byinshi mu muziki. Afite 192 birimo 27 bya Billiboard Music Awards n'ibindi birimi ibya Grammy Awards. Ari mu banyamuziki bagize igikundiro mu gihe cye ku buryo byamuhaye ubutunzi n'icyubahiro ku Isi. Drake ufite abamukunda batari bacye barimo inkumi zitabarika hirya no hino ku isi, aza ku isonga mu byamamare bikomeye kuri uyu mubumbe byakuruwe n'ikimero cy'abanyarwandakazi.

Ikimero cya Yolo The Queen cyatumye uyu muhanzi amarangamutima amutegeka maze amahitamo ye yifuza kujya amenya uby'uyu munyarwandakazi w'ikimero buri munota amukurikirana ku rubuga rwa Instagram. Ni umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Burundi akaba nawe amaze kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uko agaragara. Iki kizungerezi gifite imiterere idasanzwe yagifashije kwitwa igishongore n'abatari bacye.

Iki kizungereze Drake aragikurikira kuri Instagram 

Mu gihe gito amaze kuri Instagram, Yolo The Queen amaze kugira abamukurikirana batari bacye. Iyi nkumi isanzwe imurika imideri yatumye havuka ihangana rikomeye mu bafana hagati ye na Shaddyboo rishingiye ku muntu ufite ikimero kiza kurusha undi.

Diamond


Ntawe ubishidikanyaho n'icyamamare mu muziki muri aka karere no ku Isi muri rusange. Ayoboye urutonde rw'abahanzi bafite indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube mu 2020. Yakoranye n'abahanzi bakomeye ku Isi nka Rick Ross, Koffi Olomide, n'abandi benshi. Yatwawe n'ikimero cy'abanyarwandakazi barimo inkumi n'abagore maze atajuyaje amahitamo amuganisha mu kubakurikira bikamufasha guhora yirebera ikimero cyabo umunota ku munota ku mbuga bakoresha. 

Aba ni bamwe mu byanyarwandakazi akurikira

Ku isonga hari Shaddyboo: Uyu mubyeyi w'abana 2, abatari bake bahamya ko ari ikizungerezi ku buryo ubwiza n'ikimero bye byamugize icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akoresha zitandukanye zirimo nka Twitter, Instagram n'izindi.

Diamond ikimero cya Shadiboo cyaramutwaye

Kugeza ubu Shaddboo akurikirwa n'abasaga ibihumbi 800 ku rukuta rwe rwa Instagram. Amafoto n'utu video tugufi ashyira kuri izi mbuga zitandukanye bituma abenshi bamwita 'Slay queen' ahanini kubera uko aba yambaye cyangwa ibyo aba yikora mu mashusho magufi (Video).

Icyakora nawe ubwe yigeze kwiyemerera ko ari Slay queen. Amafoto meshi ari kuri Instagaram ye aba yambaye imyenda umuntu atatinya kuvuga ko ikurura abagabo ukurikije ibitekerezo bishyirwa kuri aya mafoto n'abamukurikira. Ibi byamuhaye gukundwa n'ingeri zose agira igikundiro gihebuje mu mitima ya benshi cyane cyane abagabo badatinya no kubimubwira kuri izi mbuga ze.

Yafashe bugwate imitima y'ibyamamare hirya no hino ku isi, amahitamo yabyo aba ayo kumukurikira umunota ku wundi ahanini kubera ikimero cye. Ntawakwirengagiza ko Diamond yigeze kuvugwaho kugirana ubucuti bwihariye n'uyu mugore, icyakora bombi bagiye bavuga ko ari inshuti zisanzwe. Hari n'amafoto yagiye abagaragaza bari kumwe.


Iki cyamamare kandi cyakuruwe n'ikimero cya Yolo_the_ queen unakurikirwa n'umuraperi w'umunya-Canada Drake nk'uko twigeze kubigarukaho

Yolo The Queen abenshi imiterere ye irabakurura

Abandi banyarwandakazi Diamond akurikira kuri Instagram harimo uwitwa Ladouce Mundele ukoresha izina rya laduce_m kuri instagram. Abo dusorejeho ni itsinda Charly na Nina aba nabo arabakurikira.

Charly na Nina ni bamwe mu bakurikirwa na Diamond

Franch Montana


Uyu muraperi ubusanzwe yitwa Karim Kharbouch, ni umunya-Amerika uvanze n'umunya-Marocoo. Afite izina rikomeye ku Isi mu muziki kubera indirimbo ze zitandukanye zakunzwe na benshi nka "Unforgettable" n'izindi. Iyi yabaye indirimbo ye ya mbere yatumye yinjira mu bahanzi bafite indirimbo zaje mu myanya 10 ya mbere kuri BIlliboard Hot 100. Uyu nawe ari mu bakuruwe n'ikimero cya Yolo The Queen.


Yolo imitima y'ibyamamare yayifashe bugwate

Bien- Aime Baraza  (Sauit sol)


Ni umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol akaba akurikira kuri Instagram abanyarwandakazi babiri barimo uwitwa Ladouce Mundela ukoresha amazina ya  Ladouce_m kuri Instagram. Benshi bavuga ko ari ikizungerezi bitewe n'uko bamubona ku mbuga nkoranyambaga. Akurikirana kandi uwitwa Magaly Ingabire akaba ari umuhanzikazi ukorera umuziki muri Amerika ufite indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa "Hold Me".

Uyu yitwa Magaly Ingabire

Rudeboy (Psquare)


Ni impanga ya Peter, abavandimwe bamamaye mu itsinda rya P-Square. Mu bo akurikira harimo uwitwa Umuhoza Clarisse akaba ari umunyamakuru wa B&B-Umwezi ndetse na Rugema Ansange nawe akaba ari umukozi wa Radio B&B FM-Umwezi. Undi yitwa Ange Bae. Icyakora uzwi cyane mu bo akurikira ni Shaddyboo.

Ange_bae ni umwe mu bakurikirwa na Rudeboy 

Nawe ari mu bagezweho kuri Instagram, gusa nta kindi kintu azwiho

Uwimana Clarisse umunyamakuru wa B&B-Umwezi nawe Rudeboy aramukurikira

Rugema nawe ni uko akurikirwa na Rudeboy [ni umukozi wa B&B-Umwezi]

Shaddybo ni we munyarwandakazi uzwi cyane ku mbuga nkoranyamaba ukurikirwa kuri Instagram na Rudeboy

Peter (P-Square)


Uyu nawe yakuruwe n'ikimero cy'abanyarwandakazi bagaragara neza ku mbuga nkoranyambaga, barimo uwitwa much _dior umunyarwandakazi uba mu gihugu cy'u Bwongereza akaba ari naho yiga. Hari kandi uwitwa Charly lynn nawe udafite ikindi azwiho usibye kumubona ku mbuga nkoranyambaga.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fabrice3 years ago
    franch montana numuhanz azwi kwizina rikunz kwisi
  • fabrice3 years ago
    abo bahanzi kuvyukur barashoboy gusa nshak mumbwir umufasha wa alkiba





Inyarwanda BACKGROUND