RFL
Kigali

Arthur Nkusi wizihije isabukuru y'imyaka 30 yatunguranye ku nshuro ya mbere atangaza umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/01/2021 13:07
3


Arthur Nkusi umunyarwenya akaba n'umunyamakuru kuri Kiss Fm wizihiza isabukuru y'imyaka 30 uyu munsi, yatunguranye maze ku nshuro ya mbere atangaza umukunzi we. Iyi nkumi bari mu munyenga w'urukundo yitwa yitwa Miss Fiona Mutoni Naringwa akaba yaritabiriye Miss Rwanda 2015 na Miss Africa 2017.



Arthur Nkusi ni umunyarwenya wamamaye ku mazina menshi nka Rutura, Karokaro n'ayandi. Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021 yizihije isabukuru y'imyaka 30. Mu kiganiro asanzwe akoramo cya mu gitondo kuri Kiss FM (Breakfast With The Stars) niwe wari umutumirwa, ibi bagenzi be babikoze mu rwego rwo kumufasha kuryoherwa n'umunsi we w'amavuko no gusangiza ubuzima bwe abakunzi be batari bake.

Ku isabukuru ye ni uku yari yambaye, akanyamuneza ari kose

Sandrine Isheja basanzwe bakorana iki kiganiro yamubajije ibibazo byinshi birimo ibiteye amatsiko kuri we aza no kumubaza ku buzima bwite bwe mu rukudo. Yamusabye kumara amatsiko abantu akavuga niba afite umukunzi. Iki ni ikibazo uyu musore atakunze kuvugaho, icyakora kuri iyi nshuro yemeye kumutangaza. Yagize ati "Ngiye kubivuga kuko nzi ko nta wundi ushobora kuza mu buzima, yitwa Fiona ahari hose ari kunyumva amenye ko mukunda bya hatari". 

Arther iyi nkumi yatangaje ku nshuro ya mbere nk'umukunzi we yayigeneye ubutumwa avuga ko ayikunda

Yongeyeho ko urukundo arimo atari umukino ashimangira ko impamvu atigeze amuvuga mu itangazamakuru ari uko adakunda ibintu bituma afata umwanzuro kubera igitutu cy'abantu kumwe wenda bavuga ngo uri icyamamare tubwire umukunzi wawe n'ibindi. Nyuma y'aya magambo bagenzi be barimo Uncle Austin, Antoinette Niyongira na Sandrine wari uyoboye ikiganiro bahise bamuririmbira bamwifuriza kugira isabukuru nziza. Bati "Happy Birthday to you....".

Miss Fiona Mutoni Naringwa umukunzi wa Arthur Nkusi nawe ni icyamamare. Yamenyekanye mu mwaka wa 2015 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda akaba igisonga cya gatatu. Yitabiriye kandi Miss Africa muri Nigeria mu 2017.

Fiona umukunzi wa Arthur, yabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2017

Icyo gihe muri Miss Africa, uyu mukobwa yabaye igisonga cya mbere ahabwa ibihumbi icumi by'amadorali ya Amerika ($10.000), icyo gihe mu manyarwanda zari miliyoni umunani n'ibihumbi magana atanu. Iyi nkumi y'imyaka 26 ikorera umwuga w'itangazamakuru kuri CNBC Africa, televiziyo ikomeye ifite icyicaro gikuru muri Africa y'Epfo.

Arthur yavuze ko urukundo arimo n'iyi nkumi atari ugukina. Wasanga ubukwe ari vuba!

Uyu mukobwa ni umunyamakuru kuri televiziyo ikomeye muri Africa akaba anazwiho kuyobora ibiganiro. Arthur Nkusi na Miss Fiona bamenyanye mu 2015.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mumarashavu aline3 years ago
    Byiza musore wacu tukurinyuma kbs 💯
  • uwimana fridaus3 years ago
    Barakwiranyee Da
  • UWAMUNGU furah3 years ago
    Yabahisemonezacyane kndi made arigukura nagirevuba yitwe papawabana





Inyarwanda BACKGROUND