RFL
Kigali

Wigeze urota urya inyama? Reba ibisobanuro bitangaje by'izi nzozi

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:21/01/2021 22:19
5


Ushobora kurota urya inyama zonyine, zivanze n’ibindi byo kurya, ari mbisi, zitukura ndetse rimwe na rimwe ukarota urya umuntu cyangwa se nawe bakurya. Nk'uko dukomeje kugenda turebera hamwe ibisobanuro by’inzozi zitandukanye, reba ibisobanuro by’inzozi zikunda kugaragaramo inyama kurusha izindi.




1. Kubona inyama mbisi: Bivuze indwara ikomeye ushobora guhura nayo.

2. Kubona inyama zitetse: Bikwereka gukira indwara ikomeye cyangwa kurangira kw’ibibazo bikomeye warufite.

3. Kubona inyama z’ibiguruka: Bigaragaza ibihe byiza ariko bishobora gukurikirwa n’ibyago bikomeye.

4. Kurya inyama: Icyaha cyatewe n’amagambo yo guhubuka utatekerejeho.

5. Kubona inyama nyinshi: Ikimenyetso cyo gutera imbere mu mikorere

6. Kurota ukata inyama: Impinduka nziza kandi zihuse z’ubuzima ubayemo.

7. Kugura inyama: Inyungu zibyo ukora zigiye kwiyongera ariko n’ibizakwaka amafaranga bizaba byinshi.

8. Kugura inyama zangiritse: Ikimenyetso cy’uko ushobora kuba ugiye kuvugwa nabi.

9. Kugura inyama mbisi: Ushobora kuzabona ubufasha ku nshuti zawe.

10. Kubona inyama z’intama n’izinka: Ushobora kuzahura n’ibibazo mu miryango

11. Kubona inyama z’ingurube: Ushobora kuba ugiye kugera ku bukire utatekerezaga.

12. Kurota urya inyama zawe (ntizikunda kubaho): Iyo uzirota akennye aba ashobora gukira vuba, yaba ari umukire akaba ashobora kuba agiye gukena, yaba ari umugore akaba ashobora kugwa mubusambanyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ikizakubuntu jules2 years ago
    Kurota urya inyama zinkoko bisiguriki?
  • Mpenzi David11 months ago
    Turabashimiye cyane kudutekerezaho, Kandi dushimira n'abakurikira, ibiganiro byanyu mwese murakoze.
  • Twdsigye john10 months ago
    Murakoze kutugezaho ubusobanuro, Imana ikomeze kubongerera imbaraga. Munsobanurire Kurota umuntu aguha inyama zitetse ariko aribinure.
  • Rachr10 months ago
    Nex ubwokurota baguha amafaragameshi bisobanura icyi
  • NDUWIMANA Jean Claude2 months ago
    Inkoko





Inyarwanda BACKGROUND