RFL
Kigali

Umubyeyi wa Christopher yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2021 18:29
7


Gahongayire Marie Mativitas, nyina wa Muneza Christopher (Christopher), yitabye Imana, kuri uyu wa kane tariki 21 Mutarama 2021. Amakuru y'urupfu rw'uyu mubyeyi yemejwe n'umwe mu bo mu muryango wa Christopher waganiriye na InyaRwanda.com.



Yavuze ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwaye. Ndetse ko mbere y’uko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo yagiye ajyanwa kwa muganga mu bihe bitandukanye ariko agasubira mu rugo.

Yagize ati “Babimbwiye mu kanya ndi mu rugo…Bambwira ko yitabye Imana (Nyina wa Christopher). Yari amaze iminsi arwaye atameze neza, nibyo naherukaga". Akomeza ati “Hari hashize iminsi bajya kwa muganga. Na mbere y’uko gahunda ya Guma mu Rugo ishyirwaho ariko bagataha nyine.”

Christopher ni umuhanzi uririmba injyana ya RnB ivanze na Pop. Yatangiye ibiyanye n’ubuhanzi yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza aririmba muri Korali y’abana muri Kiliziya ya Mutagatifu Kizito mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali. Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yagiye asohora. Ndetse yahataniye ibihembo bikomeye birimo ibya Primus Guma Guma Super Stars, Salax Awards n’ibindi.

Nyina wa Christopher yitabye Imana








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy3 years ago
    Bro ihagane p sibyorosh arko ujyire kwihagana p
  • ntakirutimana venant3 years ago
    banyarwanda banyarwanda Kazi mwirinde covid-19 mwambara agapfuka neza
  • Thacien3 years ago
    Nbifurije kwihangana lmana imuhe iruhuko ridashira Kandi kiristoph akomeze atsinde
  • uwase3 years ago
    Nukuri Imana imwakire.mukomeze kwihangana
  • uwase3 years ago
    Nukuri Imana imwakire.
  • Muragijimama Arbert3 years ago
    Ntukwihangana
  • dushimiyimana karake3 years ago
    Pore Ugire iruhuko ridashyira





Inyarwanda BACKGROUND