RFL
Kigali

Nel Ngabo yeretswe urukundo mu ndirimbo ‘Solo’ ya mbere kuri Album ya kabiri-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2021 18:31
0


Umuhanzi Nel Ngabo yamaze gusohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka wa 2021, yise ‘Solo’ yabaye intangiriro yo gutegura Album ye ya kabiri izaba iriho indirimbo zitandukanye.



Uyu muhanzi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika Kina Music, yasohoye iyi ndirimbo ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 21 Mutarama 2021.

Ni indirimbo yari amaze igihe ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Ayisohora yavuze ko afite icyizere cy’uko iza kunogera benshi.

Nel Ngabo yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ‘Solo’ ariyo ya mbere kuri Album ye ya kabiri ari gutegura. Ko ari Album izaba ifite umwihariko itandukanye n’iya mbere.

Yavuze ati “Izaba itandukanye n’iya mbere byanze bikunze. Mu miririmbire no mu ndirimbo ubwazo.”

Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo ye ‘Solo’ ishingiye ku musore uba umaze kuzuza buri kimwe cyose akeneye mu buzima ngo ashinge urugo akabaza umukobwa bakundana niba yiteguye gukomezanya nawe urugendo rw’ubuzima.

Hari nkaho aririmba agira ati “Tayali, ese baby uri tayali? Urabizi, ese baby urabizi? urukundo nkukunda ese ubu uraruzi? ntamunzani nabona warupima.”

“Uburyohe, ugiye kumva uburyohe. Buri munsi uko uzaza uzazana ibyayo haba ibyiza n'ibibi njye bizansanga aho.”

Nel Ngabo yifashishije abantu batandukanye basanzwe bazwi mu myidagaduro bamufashije gukina ubutumwa bw’ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo igaragaramo abarimo umukobwa witwa Keesha ugaragara no mu mashusho y’indirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie na Kenny Sol, Tukowote ukina muri filime ‘Bamenya’ izwi cyane mu bayobotse urubuga rwa Youtube n’abandi.

Ni indirimbo imaze kurebwa n’abantu benshi babwiye Nel Ngabo gukomeza gutsinda mu rugendo rwe rw’umuziki. Abandi bavuga ko iyi ndirimbo izaba iy’umwaka kandi ikaba idarapo ry’umuziki w’uyu muhanzi muri uyu mwaka.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SOLO' Y'UMUHANZI NEL NGABO

Manishimwe Emile yagize ati “Iyi ndirimbo niyo ya mbere mu 2021. Turagukunda Nel Ngabo. Komeza utera imbere.” Jospin wo mu Burundi yabwiye Nel Ngabo ko amushyigikiye, anamubwira ko amukunda cyane.

Ni mu gihe Izere Gedeon yabwiye Nel Ngabo kuzasohora indirimbo ‘nziza gusa’ muri uyu mwaka wa 2021.

Nel Ngabo atangije urugendo rwo gukora kuri Album ye ya kabiri mu gihe mu mwaka ushize yamuritse Album ye ya mbere yise ‘Ingabo’ yatuye Ingabo zari iza RPA zirimo na Se zabohoye u Rwanda.

Ni Album iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe mu buryo bukomeye. Ziri no ku mbuga nkoranyambaga zicururizwaho umuziki.

Iyi Album iriho indirimbo nka ‘Zoli’, ‘Ntibikabe’ yakoranye na Butera Knowless, ‘Byakoroha’, ‘Ya motema’ yakoranye na Platini n’izindi.

Iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Solo’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Karake Clement n’aho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

Nel Ngabo yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya y'urukundo yise 'Solo'Indirimbo 'Solo' yabaye iya mbere kuri Album ya kabiri Nel Ngabo yatangiye gutegura

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIIRIMBO 'SOLO' Y'UMUHANZI NEL NGABO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND