RFL
Kigali

USA: Nziza Innocent, amaraso mashya mu baramyi winjiranye indirimbo “Isezerano”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2021 14:34
0


Umuhanzi Nziza Innocent ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu muziki w’indiirmbo zihimbaza Imana byeruye, ni nyuma yo gusohora indirimbo zigahembura imitima ya benshi mu gihe kitageze ku mwaka umwe yiyemeje kwamamaza ingoma y’Imana.



Nubwo umwaka wa 2020 waranzwe n’icyorezo cya Covid-19 n’ubu gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi, ariko wabaye umwaka wagaragaje abanyempano bashya benshi mu muziki haba ababarizwa mu Rwanda ndetse n’abandi batuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ni umwaka wasize bamwe mu bahanzi bashya begukanye ibihembo, abandi basohora indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye kugeza n’ubu. Ndetse hafi ya bose bahuriza kudakura mu rugendo rw’umuziki binjiyemo.

Nziza Innocent ni umwe mu banyempano bashya u Rwanda rufite ariko ubarizwa muri Amerika. Mu mezi umunani ashize, yasohoye indirimbo yise ‘Ejo Hanjye’ naho mu mezi atandatu ashize yasohoye iyitwa ‘Ibihumuriza’.

Iyi ndirimbo ye yise ‘Ejo Hanjye’ avuga ko idasanzwe mu buzima bwe, kuko ariyo yamufunguriye amarembo y’umuziki. Kandi ngo yayiboneyeho umugisha wa benshi bamubwiye bahembuwe nayo bituma yiyemeza gukora umuziki mu buryo bw’umwuga.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Kurenga ku izuba n’ikimenyetso cy’umunsi mushya w’ejo.”

Kuri ubu, Nziza Innocent yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Isezerano’. Ni indirimbo avuga ko yanditse ashaka kugaragaza isezerano hagati y’Imana n’umuntu.

Hari nkaho aririmba agira ati “Nubwo bigaragara ko watinze ku marembo bizamenyekana ko wakunzwe n’umwami ukomeye.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yatumye yakira ubutumwa butandukanye bw’abantu benshi bamubwira ko indirimbo ye ari nziza. Kandi nabo arabashimira, akabateguza ko agifite byinshi abahishiye.

Uwitwa Soleil Nyantebuka yagize ati “Imana iguhe umugisha Innocent ubikoze neza. Imana iguhe imigisha myinshi.” Ni mu gihe abarimo Yvonne, Deborah Mutesi, Damien, James n’abandi bavuze ko iyi ndirimbo ari “nziza cyane.”

Uyu musore avuka mu muryango w’abana icyenda yabwiye INYARWANDA, ko yakuriye muri korali z’abana bato akunda kuririmba kuko yumvaga ‘bimuruhura’, ariko ko atajyaga atekereza gukora umuziki mu buryo bw’umwuga kugeza ubwo mu 2020 Imana imuhamagariye kuyikorera.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ISEZERANO' Y'UMURAMYI NZIZA INNOCENT

Uyu muhanzi yavuze ko mu muryango we nta wundi munyamuziki urimo uretse we. Avuga ko kuva mu 2015 yahimbaga indirimbo za Korali yabarizwamo byanatumye yoroherwa no kwandika indirimbo ze agenda asohora uko bucyeye n’uko bwije.

Nziza yavuze ko afite intego yo kugeza umuziki we uhimbaza Imana ku batuye Isi bose. Ndetse ko yiteguye kuzana impinduka nziza binyuze “mu muhamagaro no kumvira umwuka wera.”

Yavuze ko atazacika intege mu muziki we, kuko afite uruhisho runini ku bakunzi be. Kandi ko yatangiye imirimo yo gukora kuri Album ye ya mbere azasohora mu minsi iri imbere.

Nziza wakuriye muri korali Herumoni, azi gucuranga gitari na Keyboard. Ni umwwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi utanga icyizere mu muziki we. Atuye muri Leta yitwa Arizona mu Mujyi wa Phoenix.

Umuhanzi Nziza Innocent ubarizwa muri Amerika yinjiye mu muziki uhimbaza Imana afite intego ikomeye

Nziza yasohoye amashusho y'indirimbo ye ya Gatatu yise 'Isezerano', atangaza ko ashyize ingufu mu muziki we

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ISEZERANO' YA NZIZA INNOCENT

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND