RFL
Kigali

Hateguwe irushanwa ku banditsi ba filime mu kubafasha guhangana n’ingaruka za Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2021 10:49
0


Sosiyete Suprafamily Rwanda Ltd itegura irushanwa ry’ubwiza Miss Supranational Rwanda na Supra Voice, yibutse abanditsi ba filime ibashyiriraho irushanwa yise ‘Script Writing Competition’ rigamije kubafasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Iyi sosiyete isanzwe izamura impano z’abantu batandukanye yashyizeho iri rushanwa muri iki gihe abantu bari mu ngo mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 cyakajije umurego muri iki gihe mu Rwanda.

Nsengiyumva Alphonse Umuyobozi wa Suprafamily Rwanda Ltd yabwiye INYARWANDA, ko iri rushanwa bateguye riri muri gahunda yo guteza imbere abanyempano, by’umwihariko abanditsi ba filime bashaka ko inkuru zabo zibabyarira umusaruro.

Yagize ati “Covid-19 ntiyatuma twicara gutya gusa. Impano ni nyinshi. Hari abantu bafite impano bashobora kubyaza umusaruro batavuye aho bari, bakoresheje computer, abo nibo twibutse.”

Akomeza ati “Ikindi ni uko twaje gusanga mu rubyiruko rwitabira amarushanwa y'ubwiza ndetse na Supravoice haba harimo abafite impano zo gukina filime. Ibi no mu bihugu byateye imbere mujya mu bibona aho abahanzi na ba Nyampinga usanga ari n’abakinnyi bakomeye ba filime. Uwo muco turashaka kuwuzana mu Rwanda.”

Uyu muyobozi yavuze ko filime zizatsinda zizakorerwa ‘Production’ “kandi zikinwe n’abanyempano bacu.”

Abafite impano mu kwandika filime barasabwa kwandika inkuru y’uruhererekane hanyuma bayohereza kuri innovetancy@gmail.com abashaka ibisobanuro babariza kuri 0783014482.

Inkuru igomba kuba ivuga ku nsanganyamatsiko imwe muzikurikira; urukundo, ubuzima bwo mu bihe bya Covid-19, abana baterwa inda z'imburagihe n’ubushuti.Iri rushanwa rizarangira ku wa 15 Werurwe 2021.

Uwa mbere azahembwa ibihumbi 300 Frw, uwa kabiri ahembwe ibihumbi 200 Frw naho uwa Gatatu azahembwa ibihumbi 100 Frw.

Inkuru 10 za mbere zizahabwa amahugurwa yihariye banasobanurirwe uko inkuru zabo zizababyarira inyungu. Abanditsi ba filime basabwe kohereza inkuru zabo z'umwimerere kandi zifite 'Copyright'.

Abanditsi ba filime bashyiriweho irushanwa rigamije kubafasha guhangana n'ingaruka za Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND