RFL
Kigali

Kim Kardashian ntagishaka kwiyunga na Kanye West biturutse ku kuba uyu muraperi atabiha agaciro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/01/2021 10:42
0


Mu ntangiriro z'uyu mwaka Kim Kardashian yari yavuze ko azakora ibishoboka ngo yiyunge n’umugabo we Kanye West ndetse n'ibiba ngombwa gatanya bendaga guhana bayihagarike. Kugeza ubu Kim yatangaje ko atagishaka kwiyunga na Kanye.



Si ibanga ko umubano wa Kim Kardashian na Kanye West wageze mu marembera cyane ko Kim yarangije kugeza impapuro zaka gatanya (divorce) mu rukiko, gusa n'ubwo ibyo byari byabaye uyu munyamidelikazi yari yavuze ko mbere yo gusinya gatanya azabanza akareba ko yakwiyunga na Kanye West maze ibya gatanya bikavaho.

Kanye West wambitse impeta y’urukundo Kim Kardashian mu mwaka wa 2013 maze bakaza gushyingirwa mu mwaka wa 2014, arashinjwa na Kim Kardashian kuba adaha agaciro ibijyanye no kwiyunga ndetse akaba atagaragaza ko ashaka kugira icyo abikoraho mu rwego rwo kwirinda gatanya.

Kim Kardashian na Kanye West bari batangiye ibijyanye no kwiyunga bagacoca ibibazo byabo bafitanye bifashishije abanyamwuga (marriage counseling therapy) guhera ku itariki 2 z'uku kwezi akaba ari bwo aba bombi bajyaga ku mujyanama (therapist) akabafasha gucoca ibibazo byabo bityo bakiyunga.

Ibi bagombaga kubikora mu gihe kingana n’ukwezi, gusa Kanye West akaba yaritabiriye inshuro eshatu gusa ahita abyihorera. Kim Kardashian akaba yaragerageje kwihanganira Kanye gusa biba iby'ubusa kuko uyu muraperi yavuze ko ntacyo bimubwiye ibyo kwiyunga. Aba bombi kandi bari bamaze amezi 5 batakibana mu nzu imwe nk'umugabo n'umugore.

Nk'uko umunyamategeko wa Kim Kardashian uri gukurikirana gatanya yabo witwa Laura Wasser yabwiye ikinyamakuru People Magazine yavuze ko Kim Kardashian yafashe umwanzuro wo kurekera aho guha andi mahirwe Kanye West ndetse ko yiteguye gusinya gatanya vuba aha.

Ibi bibaye nyuma y'uko Kim Kardashian aherutse kuvuga ko yarambiwe ibyo gutabara umubano we na Kanye ahubwo ko ahugiye mu kubiganiriza abana babo kuburyo bitazabagiraho ingaruka nibamara gutandukana byemewe n’amategeko.

Kanye West na Kim Kardashian bagiye gutandukana nyuma y’imyaka 7 bakoze ubukwe, aba bombi kandi babyaranye abana bane aribo North West w’imyaka 7,Saint West w’imyaka 5,Chicago West w’imyaka 3 hamwe na Psalm West w’imyaka 2.

Src:www.peoplemagazine.com,wwwENews.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND