Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jorbert [Meddy] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakomeye ku mugabane w’Afurika bahataniye ibihembo bikomeye bya MTV Africa Music Awards Kampala 2021 [MAMA].
Meddy yashyizwe mu cyiciro ‘Listeners’ Choice’. Ni gishya muri ibi bihembo. Kuko kuva mu Ukuboza 2020, hatangazwa abahanzi bahatanye nticyari kirimo.
Iki cyiciro kiri mu bikunzwe, aho abafana basabwa gutora uwo bashyigikiye. Ni icyiciro kirimo abahanzi bagera kuri 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Meddy ahatanye na Anna Joyce [Angola], Asaph [Zimbabwe], Dagi D [Ethiopia], DBN Gogo&Dj Dinho [Afurika y’Epfo], Didi B [Cote d’Ivoire], Drizilik [Sierra Leone], Focalistic [Afurika y’epfo], Khaligraph Jones [Kenya], Locko [Cameroon].
Hari kandi Malome Vector [Lesotho], Mohamed Ramadhan [Egypt], Ngaaka Blinde [Senegal], Pallaso [Uganda], Rayvanny [Tanzania], Sarkodie [Ghana], Shirazee [Benin], Slick Stuart&Dj Roja [Uganda], Souhila Ben Lachhab [Algeria] na Tiwa Savage [Nigeria].
Tariki 09 Ukuboza 2020, ni bwo ubuyobozi bwa MTC Africa Music Awards, bwatangaje abahanzi bahize abandi muri Afurika bashyizwe mu byiciro bahatanira ibihembo bizatangwa ku wa 20 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga bica kuri MTV Base (DStv Channel 322).
Abahanzi batandatu bo muri Uganda ni bo bagaragara ku rutonde rw’abahataniye ibi bihembo bitangwa na Televiziyo ya MTV Africa.
Abahanzi bakomeye nka Burna Boy, Busiswa, Davido, Diamond Platnumz, Innoss’B, Kabza De Small, John Blaq, Master KG, Suspect 95, Sheebah, Soraia Ramos, Tiwa Savage, Yemi Alade na WizKid bari mu byiciro bibiri.
Ni mu gihe Calema wo muri São Tomé and Príncipe’s ayoboye urutonde rw’abahataniye ibi bihembo, aho ari mu byiciro bitatu birimo Artist of the Year, Best Group na Best Lusophone Act.
Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi 52 bo mu bihugu 15 bashyizwe mu byiciro 10. MTV Africa Music Award yatangiye gutangwa mu 2008 muri Nigeria, 2009 muri Kenya. Byongeye gutangwa mu 2014 muri Afurika y'Epfo, 2015 no mu 2016.
Kuva icyo gihe ibi bihembo
ntibyongeye gutangwa, aho mu minsi ishize ari bwo ubuyobozi bwa MTV bwatangaje
bisubukuriwe muri Uganda. Gutora biri gukorerwa ku rubuga rwa mtvafrica.com
Meddy yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards Uganda 2021
Urutonde rw’abahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards Uganda 2021
1.Best Collaboration
'Shekere' – Yemi Alade and Angelique Kidjo
'Jerusalem Remix' – Burna Boy, Master KG and Nomcebo Zikode
'Smile' – Wizkid ft. H.E.R
'Monsters You Made' – Burna Boy and Chris Martin
'Already' – Beyoncé, Shatta Wale and Major Lazer
2.Best Alternative
Adenkule Gold (Nigeria)
Simi (Nigeria)
Ami Faku (South Africa)
Amaarae (Ghana)
Afrotronix (Chad)
Matata (Kenya)
3.Best Fan Base Award
Naira Marley (Nigeria)
A Reece (South Africa)
Wizkid (Nigeria)
Eddy Kenzo (Uganda)
Diamond Platnumz (Tanzania)
Nadia Mukami (Kenya)
Cassper Nyovest (South Africa)
Serge Beynaud (Ivory Coast)
Shatta Wale (Ghana)
Fally Ipupa (DRC)
4.Best International Act
The Weeknd (Canada)
Da Baby (US)
Drake (Canada)
Meg Thee Stallion (US)
Dj Khaled (US)
Beyoncé (US)
5.Personality of the Year and Song of the Year
Siya Kholisi (South Africa)
Zozibini Tunzi (South Africa)
Sadio Mane (Senegale)
Elsa Majimbo (Kenya)
Mark Angel (Nigeria)
Yvonne Orji (Nigeria)
6.Song of the Year
'Mapara A Jazz' – John Vuli Gate ft. Ntosh Gazi & Colano
'Amanikiniki' – MFR Souls ft. Major League DJs
'Jeruselema' – Master KG ft. Nomcebo Zikode
'Suzanne' – Sauti Sol
'Monster You Made' – Burna Boy ft. Chris Martin
'Te Amo' – Calema
'Jeje' – Diamond Platnumz
'Munda Awo' – B2C Ent
'Nobody' – DJ Neptune ft. Joeboy & Mr Eazi
'Fem' – Davido
'Olandi' – Innoss'B
'Duduke' – Simi
7.Best Female
Simi (Nigeria)
Sheebah (Uganda)
Sho Madjozi (South Africa)
Busiswa (South Africa)
Yemi Alade (Nigeria)
Soraia Ramos (Cape Verde)
Tiwa Savage (Nigeria)
8.Best Male
Burna Boy (Nigeria)
Innoss’B (DRC)
Kabza De Small (South Africa)
Harmonize (Tanzania)
Fireboy DML (Nigeria)
Master KG (South Africa)
Rema (Nigeria)
9.Best Group
Blaq Diamond (South Africa)
Sauti Sol (Kenya)
Kabza De Small/DJ Maphorisa (South Africa)
Calema (São Tomé and Príncipe)
Ethic (Kenya)
Rostam (Tanzania)
10.Artist of the Year
Burna Boy (Nigeria)
Calema (São Tomé and Príncipe)
Diamond Platnumz (Tanzania)
Master KG (South Africa)
Davido (Nigeria)
Tiwa Savage (Nigeria)
Wizkid (Nigeria)
11.Best Breakthrough Act
Elaine (South Africa)
Tems (Nigeria)
Omah Lay (Nigeria)
Zuchu (Tanzania)
John Blaq (Uganda)
Sha Sha (Zimbabwe)
Focalistic (South Africa)
12. Best Hip Hop
Nasty C (South Africa)
Suspect 95 (Cote d’Ivoire)
Khaligraph Jones (Kenya)
Kwesi Arthur (Ghana)
NGA (Angola)
OMG (Senegal)
13.Best Ugandan Act
Sheebah
Bebe Cool
John Blaq
Vinka
Daddy Andre
Spice Diana
14.Best Lusophone Act
Calema (São Tomé and Príncipe)
Preto Show (Angola)
Anna Joyce (Angola)
Mr Bow (Mozambique)
Nelson Freitas (Cape Verde)
Soraia Ramos (Cape Verde)
15.Best Francophone Act
Innoss’B (DRC)
Suspect 95 (Cote d’Ivoire)
Dip Doundou Guiss (Senegal)
Stanley Enow (Cameroon)
Fally Ipupa (DRC)
Gaz Mawete (DRC)
16.Alone Together: Best Lockdown Performance
Diamond Platnumz (Tanzania) – Africa Day Benefit Concert
Black Motion (South Africa) – Red Bull Rendezvous
Niniola ft Busiswa (Nigeria/SA) – Africa Day Benefit Concert
Singuila (Congo) – DCDR Series
AKA (South Africa) – AKA TV
Yemi Alade (Nigeria) – Poverty (live session)
Meddy ahataniye igihembo mu cyiciro 'Listener's Choice'
TANGA IGITECYEREZO