James Howells ufite imyaka 35, ku bw'impanuka yajugunye disiki ye , ifite agaciro gakomeye, yari ifite urufunguzo rwo gufungura ibice 7.500 bya Bitcoin cryptocurrency, aho hariho agaciro ka miliyoni 230 z'amapound, asaga Miliyali 311 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu, Injeniyeri mubya mudasobwa, yari
afite Disike iriho urufunguzo rw’umutungo we uremereye cyane, aratabaza Leta
ngo imufashe gushakisha iyo diske ahantu hose mu gihugu . Welshman James
Howells arasaba akanama kamemererwa gushakisha ahantu hajugunywa imyanda hose mu gihugu akarebamo,Disike ye yajugunye
atabizi ko ariyo ajugunye.
Igitangaje nuko uyu mugabo, yajugunye iyo Disike,
mu mwaka wa 2013, yari mu biro bye, aza gufata disike zishaje zose ngo
zijugunywe mu myanda , niko kujugunyamo na Disike nzima ariyo yari ubutunzi
bwe, yaje kubimenya ko yayijugunye haciye igihe.
Imyaka igiye kuba hafi 8 asaba uburenganzira bwo gushakisha iyo disike, Injeniyeri, James yavuze ko yajugunye iyo disiki kuko ifite aho ihuriye n’indi itari igikora kuko byarasaga cyane bigoranye kubitandukanya.
Yavuze ko azatanga 25% by’umutungo nk’igihembo k’umuntu
uzayibona. Igihe yabazwaga niba disiki yaba ikiri nziza nyuma yiyo myaka yose imaze yaratawe, ashimangirako
yaba ikiri nzima iramutse ivumbuwe.
Src:Mirror
TANGA IGITECYEREZO