RFL
Kigali

Alice Coachman Umwiraburakazi wa mbere watsindiye umudali wa Zahabu muri Olympic

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/01/2021 11:15
0


Alice Coachman Davis ushubora kuba waramubonye mu binyamakuru bitandukanye cyangwa se waranamubonye mu marushanwa mpuzamahanga yo gusimbuka.ushobora kuba kandi wanamvumvishije ubwo abandi bakinnyi bamutangagaho urugero rwumwe mu bategarugori basimbutse ahantu harehare mu mateka.



Amateka ya Alice Coachman

Alice Coachman Davis yavutse ku itariki 9/09/1923 avukira mu mujyi wa Georgia,mu gace ka Albany mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika.papa we akaba yitwa Fred Coachman naho mama we wamwibarutse akaba yitwa Evelyn Coachman.Alice akaba yari umwana wa 5 mu muryango wabo ugizwe n’abana 6.

Alice Coachman Davis yakuze akunda imyitozo ngorora mubiri.nubwo rwose yarafite ubushake bwo kubikora ntabwo byigeze bimworohera habe nagato kuba yajya mu makipe cg se anajye aho abandi bana bo mukigero cye bitorezaga.

Ibi byaterwaga nuko Alice Coachman yari umwiraburakazi.nkuko muzi amateka yaranze abirabura kuva mugihe cy’ubucakara kugeza nubu bikibakurikirana.ibi n’ibimwe byabereye imbogamizi Alice ubwo yifuzaga kuba yajya kwitoza gusimbuka.

Si ikibazo cy’ibara ryuruhu rwe gusa Alice Coachman yahuye nacyo gusa.ikindi kibazo cyamubereye imbogamizi nuko yari umukobwa wifuza gukina imikino yakinywaga n’igitsina gabo gusa.muriki gihe ntabwo abari n’abategarugori bafatwaga nkabashoboye kuba bakora nkibyo abagabo bakora.

Alice amaze kubona ko bitazamukundira kuba yakwitoreza hamwe n’abandi niko gufata umwanzuro wo kwitoreza mu rugo iwabo ndetse agakoresha ibikoresho afitiye ubushobozi.muriyo myitozo yakoraga harimo nko kuba yarirukaga atambaye inkweto  yambaye ndetse akanasimbuka ahantu harehare.

Alice Coachman yashyigikiwe bikomeye na mwalimu we wamwigishaga.uyu ni uwitwa Cora Bailey afatanije na tante we Carrie Spry.aba  bombi nibo bamushyigikiye bamujyana kwiga mu ishuri rya Madison High School muwi 1938 mu rwego rwo kigirango abone aho yitoreza.akigera muri ki kigo yahise ajya mu ikipe yiki kigo isimbuka yatozwaga n’umutoza witwa Harry E.Lash wamufashije kwitoza byakinyamwuga.

Amashuri Alice Coachman yize

Mu mwaka wi 1939 ubwo Alice Coachman yaramaze kugira imyaka 16 nibwo yahawe kwiga mu ishuri rya Tuskegee Preparatory School.iri shuri rikaba ryarasabye Alice kuba yakwigira ubuntu hanyuma akazajya abakinira.

Muwi 1946 nibwo Alice Coachman yarangije amashuri ye yisumbuye maze ahita ajya kwiga kaminuza muri kaminuza yitwa Albany State University.akaba yarakuye impamyabushobozi mu bijyanye n’icungamutungo.

Muwi 1949 amaze kurangiza amashuri ye nibwo yabaye umwalimu ndetse akanafasha abanyeshuri bakoraga imyitozo ngorora mubiri yo gusimbuka.

Urugendo rwa Alice Coachman mbere yuko atsindira umudali wa Zahabu muri Olympic

Guhera mu mwaka wi 1940 kugeza 1944 ntabwo Alice Coachman yigeze yitabira amarushanwa ya Olympic Games bitewe nuko icyo gihe hariho intambara y’isi ya 2.ark nubwo atigeze yitabira aya marushanwa ikigihe ntibyabujije umwanditsi  ukomeye wandika kubijyanye na sport witwa Eric Williams.uyu niwe wanditse innyandiko ivuga ko nubwo Alice Coachman atitabiriye ariya marushanwa,ko ntacyo bihindura ku mateka ye kuko ngo Alice Coachman ariwe mutegarugori usimbuka w’ibihe byose.uyu munyamakuru kdi yongeyeho ko no mubazaza bazakina uyu mukino ko ntawuzabasha guca agahiko ka Alice Coachman.

Muwi 1948 nibwo Alice yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga ya Olympic Games yabereye mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi waho wa London.iki gihe akaba yaritabiriye aya marushanwa ahagarariye igihugu  cye cya USA.

Muri aya marushanwa Alice akaba yaratsinze muri phase 2 zibanza,muri phase ya 3 arinayo yanyuma yarahanganye nuwitwa Dorothy Tyler waruhagarariye Ubwongereza.uyu akaba arinawe Alice yatsinze maze ahita aba uwambere muri phase ya 3.

Ibi nibyo byatumye Alice Coachman atwara umudali wa zahabu,akaba yarawuhawe n’umwami w’Ubwongereza ariwe King George VI.ibi ninabyo byagize Alice Coachman kuba umugore wa mbere mu  mateka utwaye umudali wa zahabu.ibi kdi byari ibitangaza bikomeye kubirabura bo ku isi yose doreko ntawundi wari waca aka gahigo,Alice akaba ariwe wabikoze kdi ari umwilabura mu gihe abirabura basuzugurwaga.


Ubwo yasubiraga iwabo mur’Amerika yaramaze kuba yaba ikirangirire ku isi yose.yahise ajya guhura na perezida wayoboraga Amerika icyo gihe witwa Harry Truman mu rwego rwo kugirango perezida amushimire mu guhesha ishema igihugu cye.ubwo yasohokaga muri White House avuye kuganira na perezida yakiriwe n’imbaga nyamwinshi yabantu bari kumuririmbira abandi bafite amafoto ye bagenda bayerekana hejuru.

Muwi 1952  Alice Coachman yongeye guca agahigo ko kuba umwiraburakazi wishyuwe amafaranga menshi cyane ayahawe na company ya Coca Cola kugirango ayamamarize.

Mu mujyi yavukiyemo wa Georgia,waje kuba akwita umwe mu mihanda igize uyu mujyi,bawita Alice Avenue mu guha agaciro ibikorwa bya Alice Coachman.

Saho byagarukiye gusa kuko hari ishuri riherereye mu mujyi wa Washington ryiswe Coachman Elementary School mu rwego rwo gushimira Alice Coachman.


Ubwo Alice Coachman yarafite imyaka 24 yahisemo kureka umwuga wo gusimbuka maze akajya kwibera umwalimu.yaje gushyingiranywa n’umugabo witwa Frank Davis maze babyarana abana babiri.

Ku itariki 14/07/2014 nibwo Alice Coachman yitabye imana azize irwara y’ubuhumekero.

Ibihembo Alice Coachman yatwaye

Guhera mu mwaka wi 1939 kugeza muwi 1948 Alice Coachman yazaga ku mwanya wa mbere mu marushanwa yo gusimbuka

Muwi 1946 yabaye umwiraburakazi wa mbere watorewe kwitabira amarushanwa ya Olympic

Muwi 1948 Alice Coachman yabaye umugore wa mbere mu mateka utwaye umudali wa zahabu.


Muwi 1996 yaje ku rutonde rwabakinnyi 100 bibihe byose mu mateka y’isi.

Muri 2002 yagizwe umugore w’umwaka mu cyitwa National Women’s History,.

Ngayo amateka yaranze Alice Coachman Davis wabaye umwiraburakazi wa mbere watwaye umudali wa zahabu.kugeza kurubu kandi afatwa nkuwaharuriye inzira abandi bategarugori byumwihariko abiraburakazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND