RFL
Kigali

Fancy Finger wo muri Sauti Sol yakarabijwe mu ibasi n'umugore we bigana indirimbo ikunzwe muri Kenya

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/01/2021 13:47
0


Polycarp Otieno wamamaye nka Fancy Finger muri Sauti Sol umugore we Lady Mandy yakoze ibyo benshi bafata nk’urwenya maze afata ibasi ayuzuza amazi arangije akarabya umugabo we bafata amashusho bayashyira kuri Instagram.





Ni ibasi ntoya cyane ariko Fancy Finger byaramunejeje ukuntu umugore we yabitekerejeho akamushyiriramo amazi yarangiza akamukarabya. Ni ibimaze kumenyerwa nka 'challenge' ya video runaka aho ibyamamare byifata amashusho bikayapostinga. Benshi bakunze ubwo buryo bakoresheje ndetse batangira kubishyira mu bikorwa.

KANDA HANO UREBE UKO UYU MUGORE YAKARABIJE UMUGABO WE

Muri icyo gikorwa cyo gukarabya umugabo we Lady Mandy yarabikunze cyane ariko amaguru y’umugabo we ntabwo yakwirwagamo neza nubwo bitagize icyo bimutwara, bakarabaga bari kumva iyo ndirimbo.

Umunyarwenya witwa Churchil yabajije niba babikoze batikinira noneho na we avuga ko ategereje umugore ko amuhamagara na we akamwoza mu ibasi ntoya. Polycarp Otieno wamamaye nka Fancy Finger asanzwe azi gutunganya indirimbo, kuzandika ni umucuranzi wa guitar akaba anazwiho kwambara neza aba bitwa aba-stylist. 

Umuryango wabo wibarutse imfura muri Kanama mu 2020. Ikinyamakuru kitwa tuko.co.ke cyanditse ko indirimbo bari gukorera ibyo bimaze kumenyerwa nka Challenge yitwa Nairobi ikaba yarahuriyemo Sauti Sol, Bensoul, Nviiri the story teller na Meja ikaba mu minsi itanu imaze isohotse yujuje miliyoni y’abayirebye n’abayitanzeho ibitekerezo 5,110.

Reba iyo ndirimbo bari gukorera challenge ngo barebe ko yakundwa cyane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND