RFL
Kigali

Covid-19: Afurika ikomeje kuba ku isonga mu migabane ishobora kubona inkingo bigoranye

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/01/2021 9:55
0


Bitewe n'uko ibihugu byinshi bikeneye inkingo kandi zikaba ari nke ibifite ubushobozi nibyo bizazibona ku bwinshi ari mpayo ibihuhu bigize umugabane w’Afurika bishyirwa ku rutonde rw’ibizazibona habayeho inkunga no gufashwa.



Nibura umugabane w’Afurika ukeneye ingano ya doze miliyoni 270 z’urukingo rwa Coronavirus. Noneho ariko Afurika y’I Burasirazuba izategereza igihe kirekire mu kubasha kubona izo nkingo ku gipimo gihagije. 

Ubu amakuru yirirwa acaracara ni uko bimwe mu bihugu bifite ubushobozi bwo gutumiza izo nkingo byamaze kuzitumiza ariko zikaba ari izo gukingira bamwe mu b’ingenzi kuko hatahita haboneka izo gukinira abaturage bose. Abo bafatwa nk’ingenzi ni abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze n’abafite indwara zabazahaje. Abahanga muri siyansi bavuga ko inkingo zihari zahabwa 60% y’abatuye isi ni ukuvuga ko ubwo abasigaye bizasaba gutegereza igihe kirekire kugirango zibagereho. 

Nubwo hari amasezerano yasinywe yo korohereza ibijyanye no gusaranganya inkingo nibura muri Mata mu 2021 nibwo muri Afurika hazagera doze miliyoni 50 z’inkingo zikwirakwizwe kugera muri Kamena mu 2021. Ibi ni ibitangazwa na (AFRICACDC) ikigo gishinzwe kurwanya indwara no gukwirakwiza inkingo muri Afurika. Izo nkingo ni iza Pfizer, AstraZeneca na Johnson and Johnson. 

Afurika rero izahabwa doze miliyoni 40 biciye muri gahunda yiswe AU initiative. Noneho bimwe mu bigo by’imari birimo Afrexbank n’ibindi bizatanga akayabo ka miliyali $2 ku bigo n’inganda zizaba ziri gukora izo nkingo. Ayo mafaranga ariko azaba atanzwe nk’inguzanyo azishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND