RFL
Kigali

Donald Trump yahaye imbabazi abantu 73 barimo abaraperi Lil Wayne na Kodak Black

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2021 10:16
0


Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe yahaye imbabazi abantu 73 barimo abaraperi babiri Lil Wayne na Kodak Black, ni mu ijambo rye ryo gusezera ku butegetsi yari amazeho imyaka ine ryashyizwe ku rubuga rwa Youtube.



Mu ijambo rye yavuze mu ijoro ry'uyu wa kabiri tariki 19 Mutarama 2021, Donald Trump utaremera ko yatsinzwe amatora, yavuze ko muri manda ye y’imyaka ine yakoze ibyo yari ashinzwe n’ibindi byinshi, arwana intambara zikomeye “kurusha izindi”, agaragaza ko ibyo yakoze ari by’icyizere yagiriwe n’abamutoye.

Byari byitezwe ko atanga imbabazi ku bantu amagana bakoze ibyaha bitandukanye. Gusa mu masaha ye ya nyuma ku butegetsi yahaye imbabazi abantu 73 barimo umuraperi Lil Wayne wamushyigikiye mu buryo bukomeye, umuraperi Kodak Black hamwe na ‘Mayor’ wa Detroit Kwame Kilpatrick wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 28 ahamijwe ruswa, hari mu 2013.

Mu Ukwakira 2020, Dwayne Michael Carter Jr [Lil Wayne] yashinjwe gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni icyaha cyari gutuma afungwa mu gihe cy’imyaka 10.

Muri Raporo yatanzwe n’abashinzwe umutekano, Lil Wayne yemeye ko iyi mbunda ikoze muri zahabu ari impano yahawe ku munsi w’ababyeyi b’abagabo. Mu isaka ryakozwe, Lil Wayne w’imyaka 38 basanze anafite ibiyobyabwenge.

Umuraperi Bill Kahan Kapri [Kodak Black] w’imyaka 23 yari amaze iminsi afunzwe ashinjwa guhimba inyandiko kugira ngo atunge imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

CNN ivuga ko uyu muraperi yafunzwe mu bihe bitandukanye ashinjwa ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu muhanzi yamenyekanye binyuze mu ndirimbo ‘Tunnel Vision’ yabonetse mu 10 zikunzwe kuri Billboard Hot 100 Chart.

Aljazeera yanditse ko mu bandi bantu Trump yahaye imbabazi barimo Steve Bannon w’imyaka 66 wamufashije gutsinda amatora mu 2016 wabaye umujyanama we muri White House.

Byari byitezwe ko Julian Assange washinze urubuga rwa ‘Wikileaks’ rwagaragaje amabanga karundura yari ahishwe, ahabwa imbabazi Donald Trump ariko siko byagenze.

Saa moya z’ijoro ry’uyu wa Gatatu ku isaha y’i Nyagasambu mu Karere ka Kirehe ni bwo Biden arahirira kuyobora Amerika nka Perezida wa 46. Umutekano wakajijwe, aho ibihumbi by’abasirikare n’abapolisi bazengurutse ahabera iki gikorwa.

Trump aherutse gutangaza ko atazitabira uyu muhango. Ni mu gihe ariko Visi-Perezida we Mike Pence yatangaje ko azitabira irahira rya Biden.

Donald Trump yahaye imbabazi abantu 73 barimo umuraperi w'inshuti ye, Lil Wayne washoboraga gufungwa imyaka 10

Steve Bannon wari wakatiwe gufungwa imyaka 28 yahawe imbabazi na Donald Trump witegura gutanga ubutegetsi

Umuraperi ukiri muto, Kodak Black wafunzwe mu bihe bitandukanye kuva mu 2016 yahawe imbabazi na Trump






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND