RFL
Kigali

Kigali: Abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'umudugudu batuyemo-MINISPORTS

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2021 15:20
0


Mu gihe abaturage b'umujyi wa Kigali bari muri gahunda ya Guma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yabamenyesheje ko ibikorwa bya siporo muri rusange bitemewe, gusa abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'umudugudu batuyemo kandi birinda Covid-19.



Ni mu itangazo Minisiteri ya Siporo yageneye abaturage b'Umujyi wa Kigali, ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19/01/2021 rishyizweho umukono na Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju. Iri tangazo rijyanye no kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 mu bikorwa bya Siporo. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yavuze ko "Utazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 uwo amenye ko azabihanirwa".

Minisiteri ya Siporo yanditse iri "Hashingiwe ku myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri ya tariki 18/01/2021; MINISPORTS iramenyesha abatuye mu Mujyi wa Kigali ko ibikorwa bya siporo muri rusange bitemewe. Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora, abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'umudugudu batuyemo kandi birinda, banubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Siporo mu matsinda ntabwo yemewe. #Shishoza #NtabeAriNjye.


Itangazo rya Minisiteri ya Siporo ryo kuri uyu wa Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND