RFL
Kigali

Mu Chris yifashishije indirimbo ye nshya 'Madam' akebura abarushinze ko bashikama ku rukundo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/01/2021 17:59
0


Burya igihangano cy’umuntu kigira imvano y’igitekerezo cyacyo. Umuhanzi uri kuzamuka Mu Chris, nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Warakinkoze”, yashyize hanze indi nshya yise “Madam” yanditse ashingiye ku bibazo bimwe na bimwe biba mu miryango, ingo zigasenyuka.



Mugwaneza Christian, wahisemo gukoresha izina rya Mu Chris mu buhanzi, kuva atangiye umuziki amaze gushyira hanze indirimbo zirenga 10 hanze zirimo; Biranyura, Why, Ahashashe, Kimbagira, Warakinkoze n’izindi. Uyu mwaka avuga ko agomba guhereza ibishya Abanyarwanda bakabona ko ahari kandi ashoboye.


Mu Chris agisohora indirimbo ye nshya “Madam” yaganiriye na Inyarwanda, agaruka ku byamuteye guhimba iyi ndirimbo igarukamo amagambo avuga ku mibanire y’abubatse ingo (umugabo n’umugore), mu rukundo rwabo uko ruba rwifashe hamwe na hamwe. Akomeza yerekana uko urukundo ruba rwaratangiye bikagera n'aho basezerana bakabana bakibaruka.

Mu magambo ya Mu Chris, yagize ati: "Iyi ni ndirimbo nanditse ku bitekerezo byanjye ariko ni ibigaragara mu miryango imwe n’imwe, urabona nerekana uburyo urukundo rutangira, bakabana, nayikoze ngamije kubakebura ngo bajye bibuka isezerano bagiranye bajya kubana, hanyuma bakomere ku rukundo rwabo”.


Yashimangiye ko ari gutegurira abakunzi be amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya. Avuga ko yakabaye yatangiye kuyakora, ariko akaba yarakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirus kitambitse, aho Umujyi wa Kigali wamaze gushyirwa muri Guma mu rugo, bityo bimugiraho ingaruka bituma yigiza imishinga y’indirimbo ye inyuma.

KANDA HANO WUMVE ‘MADAM’ YA MU CHRIS


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND