RFL
Kigali

Umugore yimanitse ku igorofa rya 11 kuri Hoteli ari kwifata ifoto ya Selfie bitangaza benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/01/2021 11:02
0


Ni kenshi cyane abakobwa cyangwa abagore bakunda kwifotoza amafoto meza, rimwe na rimwe bakunda ayafatiwe ahantu hatandukanye kandi hatangaje. Umugore wo muri Australia yatangaje benshi ubwo yimanikaga kuri Etaje (Igorofa) ya 11 ashaka ifoto y’akataraboneka.



Uyu mugore utatangajwe amazina ye, amashusho ye yakwirakwiye hirya no hino ku isi, gusa yabanje gushyirwa ku rukuta rw’ikinyamakuru cyo muri Australia, 9News, berekana uburyo yari yimanitse imbere ye hahagaze umuntu wari uri muri iyo hoteli.

Woman slammed over 'foolish' high-rise balcony stunt

Umunyamakuru wa 9news, nawe yaje kwerekana iyo video y’umugore wari kwifotoza nk’ushaka urupfu, no kudatinya kubura ubuzima. Ibi byabereye muri spa i Mooloolaba (Queensland, Australia) ku munsi utaramenyekanye.

Ibyo uyu mugore yakoze byasakaye mu gihugu maze umuyobozi wa polisi yaho avuga ko uwo mugore ashobora kuryozwa icyaha cyo gushaka kwiyahura.

Yagize ati: “Bashyira ubuzima bwabo mu kaga ku bintu bidafite akamaro nk’ifoto. Kuri njye, sinshobora kumva impamvu umukobwa ukiri muto, cyangwa umuntu uwo ari we wese, yashyira ubuzima bwe mu kaga ku kintu gito cyane ”.

Shocking moment idiotic woman dangles off balcony 11 floors up – just for a  picture - Daily Star

Src: 9NEWS,TIME24NEWS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND