RFL
Kigali

Kigali: Abantu babonaga ifunguro ari uko basohotse mu rugo Leta irabatekerezaho iki muri 'Guma mu rugo' yuzuye?

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/01/2021 11:09
0


Abantu benshi ntitwakwirengagiza ko babona ibyo kujya bagiye kubishakisha mu kazi gatandukanye, bamwe batakora umunsi umwe bakaburara. Nyuma y’Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 18/01/2021 iyobowe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yashyizeho 'Guma mu rugo' ku batuye umujyi wa Kigali.



Kuri iyi ngingo yatuma hari bamwe b’amikoro make bakwibasirwa n’inzara, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. SHYAKA Anastase, mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko iki kintu bagitekerejeho ko hari bamwe babona amafunguro bigoranye bityo ko hari icyo bazagenerwa mu rwego rwo kubafasha kubona amafunguro muri iyi minsi Kigali yinjiye muri gahunda ya Guma mu rugo.

Local Govt Minister: Compliance key to confronting COVID-19 | The New Times  | Rwanda

Prof Shyaka Anastase

Prof. SHYAKA Anastase, ati “Navuga ko Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye z’igihugu tuzi ko iyo habayeho guma mu rugo abantu bafite ubushobozi butandukanye, hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze, ibi rero bibakoma mu nkokora bakaba banasonza cyane. Ibyo byose rero birateguwe. Ndagira ngo rero mbwire abo mu mujyi wa Kigali ko hatagira ugira ubwoba bw’amafunguro muri ibi byumweru harimo gahunda ya Guma mu rugo twateguye uburyo twabikora”.

Raporo ya Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yo kuwa 18/01/2021, ivuga uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Rwanda, igaragaza ko abantu bose bamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ari 11,259, abakize ni 7,412, abakirwaye ni 3,701, abishwe n'iki cyorezo ni 146. Ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa ni 799,817.

TWESE HAMWE DUKOMEZE KWIRINDA COVID-19, TWUBAHIRIZA INGAMBA ZA MINISITERI Y'UBUZIMA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND