Abantu benshi ntitwakwirengagiza ko babona ibyo kujya bagiye kubishakisha mu kazi gatandukanye, bamwe batakora umunsi umwe bakaburara. Nyuma y’Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 18/01/2021 iyobowe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yashyizeho 'Guma mu rugo' ku batuye umujyi wa Kigali.
Kuri iyi ngingo yatuma hari bamwe
b’amikoro make bakwibasirwa n’inzara, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. SHYAKA
Anastase, mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko iki kintu bagitekerejeho
ko hari bamwe babona amafunguro
bigoranye bityo ko hari icyo bazagenerwa mu rwego rwo kubafasha kubona
amafunguro muri iyi minsi Kigali yinjiye muri gahunda ya Guma mu rugo.
Prof Shyaka Anastase
Prof. SHYAKA
Anastase, ati “Navuga ko Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye
z’igihugu tuzi ko iyo habayeho guma mu rugo abantu bafite ubushobozi
butandukanye, hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze,
ibi rero bibakoma mu nkokora bakaba banasonza cyane. Ibyo byose rero
birateguwe. Ndagira ngo rero mbwire abo mu mujyi wa Kigali ko hatagira ugira
ubwoba bw’amafunguro muri ibi byumweru
harimo gahunda ya Guma mu rugo twateguye uburyo twabikora”.
Raporo ya Minisiteri y'Ubuzima mu
Rwanda yo kuwa 18/01/2021, ivuga uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Rwanda,
igaragaza ko abantu bose bamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ari 11,259,
abakize ni 7,412, abakirwaye ni 3,701, abishwe n'iki cyorezo ni 146. Ibipimo
byose hamwe bimaze gufatwa ni 799,817.
TWESE HAMWE DUKOMEZE KWIRINDA COVID-19, TWUBAHIRIZA INGAMBA ZA MINISITERI Y'UBUZIMA
TANGA IGITECYEREZO