RFL
Kigali

OMS yavuze ko gusaranganya urukingo rwa Covid-19 bitari kugera ku bihugu bikennye

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:19/01/2021 7:26
0


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ‘’OMS’’ ritewe ritewe impungenge ni uko gusaranganya inkingo bishobora kuzabamo kwikubira ibihugu bikennye bikaviramo aho noneho abapfa bagakomeza kwiyongera.



Muganga Tedros Adhanon Ghebreyesus uyobora OMS yagize ati:’’Gukwirakwiza inkingo biri mu kaga’’. Yongeyeho ibihugu biri gukora inkingo bishobora kuzisaranganya bityo ibihugu bikennye bikabasha kuzibona hatabayeho ko zagera mu bifite amikoro gusa. 

DrTedros Adhanom Ghebreyesusyanagarutse kuri gahunda ya Covax igamije gufasha mu kugeza inkingo ku isi hose by'umwihariko mu bihugu bikennye ahishura ko mu kwezi gutaha izatangira gushyirwa mu bikorwa. 

Umwaka ushije amasezerano 44 yashyizweho umukono naho 12 yasinywe muri uyu mwaka yose agamije kunoza uburyo izo nkingo zagera kuri buri wese agatabarwa. Nibura miliyoni 39 za doze z’inkingo biteganyijwe ko zizahabwa ibihugu 49 bikungahaye naho doze 25 zikaba zizahabwa igihugu kimwe gikennye. 

Hari inyigo iherutse gusohoka yerekana ko 90% y’ibihugu bikennye bizabura inkingo kuko zizaba zarikubiwe n’ibikize. Iyi yakozwe na People’s Vaccine Alliance. Iyo raporo ihishura ko nibura hari ibihugu byamaze gutumiza inkingo zikenewe mu kuvura abaturage babyo bikazatera ikibazo ku bikennye bitegereje gufashwa ku buryo umuturage umwe muri batatu muri bya bihugu bikennye ni we uzabona urukingo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND