RFL
Kigali

Hatangijwe icyiciro cya kabiri cy’irushanwa ry’umuziki "Ijwi ry’ejo"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/01/2021 15:07
0


Abategura irushanwa ryitwa ‘Ijwi ry’ejo’ bamaze gutangiza icyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa rigamije kuzamura no kugaragaza urubyiruko rwifitemo impano yo kuririmba binyuze mu njyana zitandukanye Hip Hop, RnB, Gakondo, Afrobeat n’izindi.



Iri rushanwa riha ikaze urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 y’amavuko na 22 y’amavuko. Ryatangijwe Christine Putzeys na Hirana Clement baba mu Bufaransa ndetse na Giovan Elvis utuye mu Bubiligi.

Bwa mbere iri rushanwa ryabaye ku wa 30 Kanama 2020 risozwa ku wa 14 Ugushyingo 2020, aho ryegukanwe n’umukobwa witwa Diane Alvine wahembwe ibihumbi 300 Frw. Abitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere bahatanye baririmba basubiramo indirimbo za Bruce Melodie.

Kuri iyi nshuro ya kabiri abahawe amahirwe ni abaririmba mu njyana ya Hip Hop. Abategura iri rushanwa bavuze ko abashaka kwitabira basabwa kwifata amashusho baririmba indirimbo basubiramo indirimbo ‘In the name of the game’ y’umuraperi Bull Dogg.

Bavuze ko Bull Dogg yishimiye ko abahatanye muri iri rushanwa bagiye kwifashisha indirimbo ye. Bati “Bull Dogg acyumva irushanwa rifasha urubyiruko yemeye kudufasha atwemerera kwifashisha ibihangano bye.”

Guhatana muri iri rushanwa byatangiye ku wa 15 Mutarama 2021 bizasozwa ku wa 05 Gashyantare 2021. Kwitabira ni ukohereza umwirondoro wawe kuri nimero ya WhatsApp 0788 98 66 03. Bati “Amahirwe masa.”

Iri rushanwa ritandukanye n’ayandi kuko abaryitabira bohereza amashusho kuri iriya nimero batavuye aho bari. Abantu 10 bagera mu cyiciro cya nyuma nibo batumirwa, buri umwe akajya muri studio hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abategura iri rushanwa bavuga ko bagerageje gushyira mu bikorwa inama bagiriwe n’abantu batandukanye babonye uko irushanwa ryagenze ku nshuro ya mbere.

Umukobwa witwa Diane Alvine wegukanye irushanwa 'Ijwi ry'ejo' ku nshuro ya mbere

Giovan Elvis uba mu Bubiligi uri mu batangije irushanwa rigamije kuvumbura impano mu rubyiruko

Hirana Clement atuye mu Bufaransa, ni umwe mu bagize igitekerezo cyo gushyigikira abenyampano mu muziki


Christine Putzeys, umukobwa rukumbi mu basore babiri biyemeje guteza imbere umuziki w'u Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND